Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558 zirekurwa ahibereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558, zisohoka muri Gereza yo mu Ntara ya Rutana ahibereye, anaziha ubutumwa bureba n’Abarundi bose, yagaragarije icyatuma mu Gihugu cyabo hatagira uwongera gufungwa.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 aho izi mfungwa zarekuwe na Gereza Nkuru iherereye mu Ntara ya Rutana, zinahabwa ibyangombwa bigaragaza ko zibabariwe.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bushobora kuba Igihugu cy’abantu bazira icyaha, ku buryo nta n’uwakongera gufungwa.

Ati “Kugira ngo bishoboke, ni uko mbere na mbere tugomba kubaha amategeko, yaba amategeko y’Imana, amategeko y’Igihugu, hari n’amategeko kamere tuvukana.”

Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje avuga ko yifuza ko u Burundi buba Igihugu cy’abantu bahorana akanyamuneza, kandi bishimye.

Ati “Kugira ngo twishime, ni uko nta nzara tuba dufite, nta nzigo. Mu Gihugu uvuga ko abantu bifite, iyo umuntu avuga ko yifite, ugasanga Abarundi bose barifite, bigenda neza cyane.

Njye ndifuza ko u Burundi aba ari Igihugu cy’abantu bafite akanyamuneza. Ibyo nta handi bizava atari ugukura amaboko mu mifuka tukareka ibiturangaza, tugakora.”

Perezida Ndayishimiye yasoje ijambo rye yifuriza izi mfungwa zarekuwe kuzakirwa neza n’imiryango yabo, kandi zikagaragaza ko zahindutse koko zigarutse mu muryango mugari zifite imigambi mishya n’imyitwarire itagira aho izahurira n’icyaha.

Izi mfungwa zishimiye kubabarirwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru