‘Couple’ y’abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyamakuru Fiona Muthoni na Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura, bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ibiri n’igice basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Byagaragajwe n’uyu muryango, ukunze kugaragaza ibihe byiza ugirana iyo batembereye mu bihe by’ikiruhuko, bakagaragaza ko urukundo rwabo ruhora rutoshye.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bw’amashusho n’amafoto bamaze iminsi bashyira hanze, bagaragaza ko bari bagiye kuruhukira ku kiyaga cya Muhazi giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri amwe mu mashusho bahafatiye, bagaragaza bishimye, ndetse umugore Muthoni Fiona bigaragara ko akuriwe ari hafi kwibaruka.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Nkusi Arthur yagize ati “Igihe cyose byahoraga ari bishya kuri twe, noneho uyu ni undi munezero mushya udushimisha.”

Bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakoze ubukwe, dore ko basezeranye muri Kanama 2021 mu bukwe bwabereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Bombi bamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru, aho Nkusi Arthur yakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Kiss FM ari na yo aherukaho, yavuyeho avuga ko abaye agiye mu kiruhuko cy’uyu mwuga.

Naho Fiona Muthoni Narindwa wigeze no kwitabira amarushanwa y’ubwiza nka Miss Rwanda ya 2015, akorera igitangazamakuru mpuzamahanga cya CNBC, akaba anaherutse gutangira kugaragara mu kiganiro The Business EDGE gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Bakoze ubukwe muri 2021
Byari ibyishimo

Bakunze kugaragaza ko bakundana byuzuye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru