Rubavu: Bahishuye imbogamizi yazamutse byihuse babona ifitanye isano n’intambara yo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko habayeho izamuka rikabije ry’amakara kubera abayambutsa bayajyana muri Republika ya Demokarasi ya Congo mu buryo bwa magendu, kuko muri iki Gihugu yabuze bitewe n’intambara imazeyo igihe.

Bamwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wabasanze mu isoko rya Karukogo ryo mu Kagari ka Rukoko ndetse n’abandi bari ku bubiko bw’amakara mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu.

Izindi Nkuru

Icyo bahurizaho ni uko amakara amaze iminsi azamutse mu buryo budasanzwe kuko mu byumweru bitageze kuri bibiri kuko amaze kwiyongeraho amafaranga ari hagati y’ibihumbi 9 Frw n’ibihumbi 11 Frw.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Noneho ikilo kiri kugura maganatanu (500 Frw) nabwo wateka ukabona nta kintu utetse ngo gishye.”

Undi muturage yagize ati “Amakara yarapanze [yaruriye] cyane by’intangarugero, nk’ayo maze nayaguze ku bihumbi cumi n’icyenda ariko ayo naguze ku cyumweru nayaguze ku bihumbi makumyabiri n’umunani. Urumva ko harimo impinduka ndende cyane.”

Aba baturage ndetse n’abacuruza amakara, bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ki gicuruzwa, rifitanye isano n’intambara imaze iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumye abatuye mu Mujyi wa Goma batabasha kubona amakara, none bakaba bari gukoresha avuye mu Rwanda.

Undi muturage yagize ati “Icyatumye ahenda ni bano bacoracora [abambutsa ibintu baciye mu nzira zitemewe] bayajyana muri Kongo ngo banyura iriya mu kibaya, i Goma ngo amakara umufuka uri kugura ibihumbi 70, habaye intambara ngo amashyamba yaho barayagose. Njye ni ko mbyumva.

Aba baturage kimwe n’abacuruza amakara bakomeza basaba Leta gukurikirana iki kibazo kuko gihangayikishije kandi gishobora kuririramo n’ibindi bikomeye.

Undi ati “Buriya n’umwanzi ashobora kugendera muri bo cyangwa se uko bagiye bagarutse akaba yazira muri bo kuko bagenda batagaragara baciye ahatagaragara n’ubundi iyo bagarutse ntabwo baca ahagaragara kuko baba bagiye nta ruhusha bahawe nta burenganzira babiherewe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert aherutse gusaba abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo kutishora mu bikorwa bya magendu kuko bibashyira mu byago.

Yari yagize ati “Ubundi iyo uri ku mbibi ugira amakenga kuko haba urujya n’uruza, hari abambuka badafite uburenganzira ari Abanyarwanda bambuka bajya hirya ari n’abo hirya bashobora kuza ino bakaba bashobora kuba baduhungabanyiriza umutekano.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru