Nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki utavugaga rumwe na Putin umugore we yahagurutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Yulian Navalny, umufasha wa Alexies Navalny utavugaga rumwe na Vladimir Putin, akaba aherutse gupfira muri Gereza, bivugwa ko yishwe n’uburozi, yatangiye gushaka amaboko yo kugira ngo yihorere.

Alexies Navalny yitabye Imana mu cyumweru, aguye muri Gereza aho yari afungiye, bikaba bivugwa ko yishwe n’uburozi.

Izindi Nkuru

Umugore we ari we Yulian Navalny, kuri uyu wa Mbere yahuye n’Abminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Yulia Navalny ahuye n’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu by’u Burayi, nyuma y’uko aherutse kubwira abayobozi bo mu Bihugu by’iburengerazuba, ndetse n’abandi badipolomate bari bahuriye i Munich mu Budage, ku wa Gatanu ushize ko Putin na bagenzi be bazaryozwa “ibyo bakoreye Igihugu cyacu, umuryango wanjye, n’umugabo wanjye.”

Iyi nama ihuje Yulian Navalny n’abadiplomate bo mu burengerazuba bw’Isi, igamije kugaragaza ko bashyigikiye abaharanira ubwigenge ku Gihugu cy’u Burusiya, kwibuka no guha icyubahiro Alexies Navalny, waguye muri gereza nyuma y’imyaka 3 afunze.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko kuri iki Cyumweru abategetsi b’u Burusiya bataye muri yombi amagana n’amagana y’abaturage, ubwo bari biraye mu mihanda y’i Moscow ngo bibuke Alexis Navaly, ari nako banamagana urupfu rwe.

Yulia Navaln avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abamwiciye umugabo bibagireho ingaruka, kandi ko ibyo yari yaratangiye azabikomeza.

Alexies Navalny yitabye Imana tariki 16 Gashyantare 2024 ku myaka 47, aguye muri gereza yitwa Arctique iherereye muri Siberia aho yari apfungiwe kuva mu ntangiriro za 2021.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru