Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burundi: Perezida yasimbuje Minisitiri w’Intebe wavugwagaho gushaka kumukorera ‘Coup d’état’

radiotv10by radiotv10
07/09/2022
in MU RWANDA
0
Burundi: Perezida yasimbuje Minisitiri w’Intebe wavugwagaho gushaka kumukorera ‘Coup d’état’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye yasimbuje Alain Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nyuma yuko bari bamaze iminsi banyuranya mu bitekerezo ndetse akaba yavugwagaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Mu ibarurwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri yu wa Gatatu tariki Indwi Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yayisabye kwemeza Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yaramukiye mu gikorwa cyo gutorera iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu aho intumwa za rubanda zemeje Gervais Ndirakobuca ku majwi 113.

Perezida Ndayishimiye asimbuye Alain Guillaume Bunyoni nyuma yuko hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati yabo ndetse hariho ikikango ko mu Burundi hashobora kuba Coup d’Etat.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagarutse ku bashaka kumuhirika ku butegetsi, abaha gasopo, ababwira ko batazabigeraho.

Uwigeze kuba Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, Frédéric Bamvuginyumvira yagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri mu bategetsi bakuru bo muri iki Gihugu, yemeza ko aho byari bimaze kugera, byari biteye inkeke.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Perezida Ndayishimiye ashaka kurandura uburiganya buri mu bakomeye muri CNDD-FDD bigaruriye imitungo myinshi y’Igihugu, akaba ari na byo biri mu byateye umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye n’uwari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ye.

Yagize ati “Niyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryimonogoje noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka rya CNDD-FDD.”

Alain-Guillaume Bunyoni wavugwagaho gushaka guhirika ku butegetsi Ndayishimiye
Gervais wamusimbuye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 18 =

Previous Post

Rubavu: Ukekwa ko ari igisambo yashatse gutera icyuma Abapolisi bamusubiza isasu

Next Post

Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.