Burundi: Umupolisi wari wafungiwe gusinda akicira muri kasho umusaza amukubise urukweto yakatiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupolisi wo mu Gihugu cy’u Burundi wari ukurikiranyweho kwicira umusaza muri kasho amukubise urukweto nyuma yuko yari yamusanzemo kuko na we yari yasinze, yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mupolisi witwa Léonidas Ntakimazi yahamijwe icyaha cyo kwica umusaza witwa Roger Havyarimana w’imyaka 65 y’amavuko wari uri muri kasho.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko uyu mupolisi yishe nyakwigendera amukubise urukweto nyuma yuko na we yari yanyoye ka manyinya kakamuganza, hagatangwa itegeko ko aba afunzwe kugira ngo adateza umutekano mucye mu gihe uwo musaza we yari afungiwe kwiba ubwatsi b’amatungo.

Mu cyemezo cyasomwe muri iki Cyumweru, Urukiko Rwisumbuye rwa Kayanza, rwahamije uyu mupolisi icyaha cyo kwica uriya musaza yabigambiriye.

Iki cyaha cy’ubwicanyi bwakozwe n’uyu mupolisi, cyari cyabaye ari ku Cyumweru muri Komini ya Gatara.

Urukiko Rwisumbuye rwa Kayanza kandi rwasomye icyemezo cy’abandi bapolisi babiri baregwaha hamwe n’uyu wishe umusaza, bari bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

Umupolisi wategetse ko uriya musaza witwa Roger Havyarimana afungwa, we yakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 y’amarundi, aho yahamijwe icyaha cyo gutanga itegeko ryo gufunga umuturage kandi atabifitiye ububasha.

Naho uwari urinze kasho yari ifungiyemo nyakwigendera, we yakatiwe gufungwa amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi bitanu y’amarundi, we akaba yarahamijwe icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyaranyije n’amategeko.

Aba bapolisi bose kandi bafatanyije bategetswe kwishyura miliyoni 21 z’amarundi, nk’indishyi y’akababaro azahabwa umuryango wa nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru