Dushime Burabyo Yvan, ni amazina yose ya nyakwigendera Yvan Buravan wabibye urukundo mu bantu abinyujije mu ndirimbo ze n’ubu zikomeje gufasha benshi nubwo we yamaze kwitaba Imana.
Ijoro ryo ku ya 17 Kanama 2022, ryarizwemo amarira atari macye kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan wari umaze iminsi arwaye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Yvan Buravan cyatangiwemo ubuhamya bw’ibyamuranze birimo ubugwaneza, ubupfura, kugira ikinyabupfura no gukunda abantu.
Umubyeyi wa Buravan wagarutse ku buzima bwa bucura bwe wavutse tariki 27 Mata 1995, yavuze ko yavutse bazi ko batazongera kubyara ariko ko byari umugisha.
Ati “Kuri twe wari umugisha kuko twari tugitaha mu Rwanda, abantu batangira kuvuga ngo twabonye intsinzi, ariko ntabwo twari twabipanze.”
Yakomeje agira ati “Twamwise Dushime kuko twashimiraga Imana ko tumubonye. Burya amazina ye ntaba yuzuye iyo udashyizeho Dushime Burabyo Yvan, buryo no mu irangamuntu ye ni ko handitse.”
Uyu mubyeyi wa Buravan avuga ko uyu mwana yari afite umuhamagaro udasanzwe, ati “Ndibuka Data umbyara yigeze kumureba aria kana, arambwira ati ‘kariya kana kazaba akagabo’ nyoberwa aho abikuye, ariko ibyo byose ni byo umuntu agenda abona.”
Yavuze ko bucura bwe Buravan yakuranye umuhate mu byo yakoraga byose aho agereye mu muziki na bwo akabikora atiganda, ndetse na we ubwe akomeza kumushyigikira.
Avuga ko ubwo yatangiraga kugerageza amahirwe yo kubona inzira mu by’umuziki, ubwo yitabiraga irushanwa ryari ryateguwe na Rwandatel, yamuherekezaga kuko we atari azi ahantu henshi kuko atakundaga kuva mu rugo.
Yansabye ko dukorana indirimbo ndikanga
Umubyeyi [Se] wa Buravan yanagaragaye mu ndirimbo y’umuhungu we yitwa Garagaza, aho ari na we utangira agaragara mu mashusho yayo avuza umwirongi wa kizungu.
Yavuze ko yatunguwe no kumva umuhungu we amusaba ko bakorana indirimbo.
Ati “Nagiye kumva numva arambwiye ati ‘Papa ndashaka ko dukorana indirimbo’. Ndikanga nti ‘ese bite?’ ati ‘nigeze kubona uvuza rumoneka nagira ngo tuzakorane indirimbo’ nti ‘ese ko rumoneka nayivuzaga nkiri muto nkaba narayibitse, urabona hari ikintu kizavamo?’ byatumye rero nyifata ntangira gukora imyitozo.”
Avuga ko icyamushimishije ari uko iyi ndirimbo yanakunzwe, ati “Ni ukubereka ko no mu rugendo rwe rwa muzika twaramushyigikiraga.”
Uretse umubyeyi wa Buravan, n’abavandimwe be bagarutse ku myitwarire myiza yarangaga nyakwigendera uri buherekezwe bwa nyuma uyu munsi ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022.
RADIOTV10