Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Burya Buravan afite irindi zina ritazwi na benshi: Umubyeyi we yahishuye impamvu barimwise

radiotv10by radiotv10
24/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Burya Buravan afite irindi zina ritazwi na benshi: Umubyeyi we yahishuye impamvu barimwise
Share on FacebookShare on Twitter

Dushime Burabyo Yvan, ni amazina yose ya nyakwigendera Yvan Buravan wabibye urukundo mu bantu abinyujije mu ndirimbo ze n’ubu zikomeje gufasha benshi nubwo we yamaze kwitaba Imana.

Ijoro ryo ku ya 17 Kanama 2022, ryarizwemo amarira atari macye kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan wari umaze iminsi arwaye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Yvan Buravan cyatangiwemo ubuhamya bw’ibyamuranze birimo ubugwaneza, ubupfura, kugira ikinyabupfura no gukunda abantu.

Umubyeyi wa Buravan wagarutse ku buzima bwa bucura bwe wavutse tariki 27 Mata 1995, yavuze ko yavutse bazi ko batazongera kubyara ariko ko byari umugisha.

Ati “Kuri twe wari umugisha kuko twari tugitaha mu Rwanda, abantu batangira kuvuga ngo twabonye intsinzi, ariko ntabwo twari twabipanze.”

Yakomeje agira ati “Twamwise Dushime kuko twashimiraga Imana ko tumubonye. Burya amazina ye ntaba yuzuye iyo udashyizeho Dushime Burabyo Yvan, buryo no mu irangamuntu ye ni ko handitse.”

Uyu mubyeyi wa Buravan avuga ko uyu mwana yari afite umuhamagaro udasanzwe, ati “Ndibuka Data umbyara yigeze kumureba aria kana, arambwira ati ‘kariya kana kazaba akagabo’ nyoberwa aho abikuye, ariko ibyo byose ni byo umuntu agenda abona.”

Yavuze ko bucura bwe Buravan yakuranye umuhate mu byo yakoraga byose aho agereye mu muziki na bwo akabikora atiganda, ndetse na we ubwe akomeza kumushyigikira.

Avuga ko ubwo yatangiraga kugerageza amahirwe yo kubona inzira mu by’umuziki, ubwo yitabiraga irushanwa ryari ryateguwe na Rwandatel, yamuherekezaga kuko we atari azi ahantu henshi kuko atakundaga kuva mu rugo.

 

Yansabye ko dukorana indirimbo ndikanga

Umubyeyi [Se] wa Buravan yanagaragaye mu ndirimbo y’umuhungu we yitwa Garagaza, aho ari na we utangira agaragara mu mashusho yayo avuza umwirongi wa kizungu.

Yavuze ko yatunguwe no kumva umuhungu we amusaba ko bakorana indirimbo.

Ati “Nagiye kumva numva arambwiye ati ‘Papa ndashaka ko dukorana indirimbo’. Ndikanga nti ‘ese bite?’ ati ‘nigeze kubona uvuza rumoneka nagira ngo tuzakorane indirimbo’ nti ‘ese ko rumoneka nayivuzaga nkiri muto nkaba narayibitse, urabona hari ikintu kizavamo?’ byatumye rero nyifata ntangira gukora imyitozo.”

Avuga ko icyamushimishije ari uko iyi ndirimbo yanakunzwe, ati “Ni ukubereka ko no mu rugendo rwe rwa muzika twaramushyigikiraga.”

Uretse umubyeyi wa Buravan, n’abavandimwe be bagarutse ku myitwarire myiza yarangaga nyakwigendera uri buherekezwe bwa nyuma uyu munsi ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022.

Buravan akiri umwana
Yari amaze kuba umuhanzi w’ikirangirire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 9 =

Previous Post

Rubavu: Amakuru mashya ku mukobwa ‘wabeshyeye’ Gitifu ko yamukuye iryinyo kuko yanze ko baryamana

Next Post

Ruhango: Umupolisikazi yatemwe n’abantu bataramenyekana bahita bacika

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Umupolisikazi yatemwe n’abantu bataramenyekana bahita bacika

Ruhango: Umupolisikazi yatemwe n’abantu bataramenyekana bahita bacika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.