Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize uri mu Rwanda, yatunguranye ubwo yari mu nzu ikorerwamo imyitozo mu Mujyi wa Kigali, kubera uburyo yubatse umubiri mu buryo benshi batakekaga.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, akakirwa n’inshuti ye Bruce Melodie ndetse n’umujyanama we Coach Gael, akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Uretse gusura ibikorwa binyuranye, Harmonize usanzwe anakunda gukora imyitozo yo gutubura umubiri we, yagiye mu nzu y’imyitozo izwi nka Gym, mu Mujyi wa Kigali, aho yagiye yambaye aga T-Shirt bamwe bagatungurwa n’ukuboko kwe gushyitse.

Uyu musore yari yajyanye n’Umu-Dj w’Umunyarwandakazi ugezweho mu Rwanda, Dj Briane wanashyize hanze amafoto bari kumwe baganira.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto ya Dj Briane ari kumwe na Harmonize muri Gym, yagize ati “Njye n’umuvandimwe wanjye Harmonize, isange nko mu rugo muvandi.”

Harmonize kandi aherutse gutemberana na Bruce Melodie na Coach Gael mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena aho banidagaduriye bagakina umukino w’isiganwa ry’utumodoka duto.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu karere k’Ibiyaga bigari, yaje mu Rwanda ku butumire bwa Label ya 1:55 AM ya Coach Gael inabarizwamo umuhanzi Bruce Melodie wakoranye indirimbo n’uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania.

Bivugwa ko iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize iri mu bikorwa bizifashishwa mu gufungura ku mugaragaro iyi Label yamaze no gusinyisha umutunganyamuziki uzwi nka Element.

Harmonize na Dj Briane

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzabonimana charles says:
    3 years ago

    2001

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 18 =

Previous Post

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Next Post

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Related Posts

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

by radiotv10
09/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.