• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Butembo-DRC: Abamagana MONUSCO bayimenyesheje ko nibongera kubona imodoka yayo ihura n’akaga

radiotv10by radiotv10
04/08/2022
in MU RWANDA
0
Butembo-DRC: Abamagana MONUSCO bayimenyesheje ko nibongera kubona imodoka yayo ihura n’akaga
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete Sivile yo mu mujyi wa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamenyesheje MONUSCO ko badashaka kongera kubona imodoka zabo ziri mu mihanda.

Iyi gasopo yatanzwe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 na sosiyete sivile yo muri uyu mujyi wa Butembo.

Umujyi wa Butembo ni umwe mu bashegeshwe n’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO aho yaguyemo ubuzima bw’abantu 13 barimo n’abo bivugwa ko bishwe n’abasirikare ba MONUSCO nubwo yo yabihakanye.

Sosiyete sivile yo muri aka gace ka Butembo yashyize hanze ririya tangazo kuri uyu wa Gatatu, yahamagariye abatuye muri uyu Mujyi kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe uyu munsi ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022.

Muri iri tangazo, Sosiyete Sivile yatangaje ko ku bufatanye bw’abaturage ndetse n’ubuhuzabikorwa bw’ubuyobozi bwa Butembo, bifuza kotsa igitutu MONUSCO kugeza igihe ibaviriye ku butaka.

Basabye abacuruzi b’Abanye-Congo bakorera mu mujyi wa Butembo kutagira igicuruzwa na kimwe baha abasirikare ba MONUSCO.

MONUSCO ikomeje kotswa igitutu n’Abanye-Congo ngo ibavire mu Gihugu kuko ntacyo yabamariye mu myaka irenga 20 imazeyo bivugwa ko yaje kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Kuri uyu wa 03 Kanama 2022 kandi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Umuryango w’Abibumbye kwirukana umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann akava muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Congo ivuga ko ibyatangajwe n’uyu muvugizi wa MONUSCO ari byo nyirabayazana w’imyigaragambyo iri kuba yanatumye abarenga 30 bahasiga ubuzima.

Ku wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, Perezida Felix Tshisekedi yateranyije inama idasanzwe yahuje bamwe mu bayobozi bakomeye mu nzego nkuru z’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ko Guverinoma ya Congo igiye gusuzuma ubusabe bw’abaturage bwo kwirukana MONUSCO.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 14 =

Previous Post

Rwamagana: Bavuga ko uwapfushije umugabo we nawe agahita apfa yazuwe n’amasengesho

Next Post

Mozambique: RDF yongeye gukura abaturage mu menyo ya rubamba ibohoza 600 bari baragizwe imbohe n’ibyihebe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mozambique: RDF yongeye gukura abaturage mu menyo ya rubamba ibohoza 600 bari baragizwe imbohe n’ibyihebe

Mozambique: RDF yongeye gukura abaturage mu menyo ya rubamba ibohoza 600 bari baragizwe imbohe n’ibyihebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.