Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere America yavuze ku Munyarwanda wafashwe wari warashyiriweho 5.000.000$

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye, yagize icyo avuga kuri Fulgence Kayishema uri mu Banyarwanda bashyiriweho miliyoni 5$ ku bazatanga amakuru yatuma bafatwa, akaba aherutse gufatwa, anavuga ko iki Gihugu cye cyiteguye gutanga aya mafaranga ku bazatanga amakuru yatuma hafatwa abandi Banyarwanda batatu basigaye bashakishwa.

Kayishema Furgence yafashwe mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 24 Gicurasi 2023, afatirwa mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo, ubu akaba yaranatangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’iki Gihugu bumukurikiranyeho ibyaha bishingiye ku manyanga yakoze mu buryo bwo kwihishahisha.

Uyu Munyarwanda uri mu baza ku isonga bashakishwaga bidasanzwe kubera uruhare runini bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yageze muri Afurika y’Epfo, yarabanje kunyura mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Mozambique na Eswatini.

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano, Ambasaderi Claver Gatete, uhagarariye u Rwanda muri uyu Muryango, yashimye ibi Bihugu kuko ari na byo byatumye Kayishema atabwa muri yombi.

Yagize ati “Turashimira imikoranire y’inzego zishinzwe umutekano zo mu Bihugu bya Afurika y’Epfo, Mozambique, Eswatini, ndetse n’Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje agira ati “Iyi mikoranire yatumye Fulgence Kayishema, wari umaze imyaka 22 yihishahisha, atabwa muri yombi. Turashima cyane uruhare Afurika y’Epfo yagize muri iki gikorwa.”

Amb. Gatete yibukije ko u Rwanda n’Abanyarwanda banyuze mu makuba adasanzwe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bakaba bakomeje kwiyubaka no gutera imbere, ariko ikibabaje ari ukuba hari abakekwaho kuyigiramo uruhare bataragezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Kuba hakiri abakekwaho icyaha cya Jenoside bakidegembya, bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside; bikoma mu nkokora icyizere cyo kwimakaza amahoro muri sosiyete. Twizeye ko mudufasha gushyira mu bikorwa imvugo ya ‘Ntibizongere Ukundi’.”

Uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America muri iyi Nteko, yavuze ko kuba uriya Munyarwanda Kayishema agiye kuburanishwa, bitanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abautsi.

Yagize ati “Nubwo yafashwe ntibishobora kugarura ibyo yangije mu kwezi kwa Mata 1994 i Kivumu, ariko twizeye ko bizaruhura ababuze ababo, bikabereka ko ubutabera bw’ababo bakundaga buzakomeza gutangwa.”

Yakomeje avuga kandi ko “Twiteguye guhemba miliyoni eshanu z’amadorali umuntu wese uzatanga amakuru ku bantu batatu basigaye bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga. Itabwa muri yombi rya Kayishema ni ubutumwa ku bandi baregwa ibyaha nk’ibye ko ubutabera buzabaryoza ibyo bakoze.”

Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz ubwo yagarukaga ku byaha bizaburanishwa Kayishema, yagize ati “akurikiranywe icyaha cyo kwica inzirakarengane z’abagore, abagabo, abana n’abageze mu zabukuru bangana n’ibihumbi bibiri bari muri kiliziya ya Nyange mu Rwanda.”

Serge Brammertz agaruka ku bugome ndengakamere bwaranze Kayishema, yagize ati “Akekwaho ko yabanje kugerageza kubatwikira muri iyo kiliziya, bimaze kwanga, ni bwo yategetse ko imashini isenya igisenge cy’iyo nyubako, hanyuma bica abari bayirimo bagihumeka.”

Umucamanza Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Judge Graciela Gatti Santana yavuze ko Kayishema azaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda, kandi ko yizeye ko urubanza aregwamo ruzagenda neza, kuko ubutabera bw’u Rwanda bufite ububasha n’ubushobozi bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Next Post

Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.