Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere M23 isobanuye birambuye impamvu itubahirije ibyo guhagarika imirwano

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Inama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC n’iya Angola, yanzuriwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zihagarika imirwano, umutwe wa M23 uravuga ko udategetswe kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama utatumiwemo utanashyizeho umukono.

Inama yabaye mu cyumweru gishize tariki 30 Nyakanga 2024 yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Angola nk’umuhuza, yari yafashe ibyemezo birimo gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.

Ni icyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa saa sita z’ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2024, ariko imirwano yo yarakomeje, ndetse umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye birimo ibyegereye Igihugu cya Uganda.

Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko igihe cyose uyu mutwe urwana wirwanaho unarwana ku baturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo by’umwihariko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice ndetse banakomeje imirwano, nyuma y’ibyemezo byafatiwe muri iriya nama, nta gitangaza kirimo.

Ati “Twaravuze tuti ‘Ibyemezo bifatiweyo ntabwo biri automatique [si itegeko] ko twe twabyemera’, ariko bibaye bifitiye abaturage bacu akamaro, twabikurikiza nk’uko byabaye umwaka ushize, uzi ko umwaka ushize habaye inama z’ibyo Bihugu byombi n’ubundi muri Angola badusaba gusubira inyuma, icyo gihe ndakubwira ko twabyemeye.”

Akomeza avuga ko icyo gihe nubwo M23 yahagaritse imirwano, ariko uruhande bahanganye rwo rwakomeje, bigatuma uyu mutwe na wo wongera kuyisubiramo.

Avuga ko inzira yonyine izatanga umuti w’ibi bibazo bituma habaho imirwano, uzava mu biganiro bizahuza uyu mutwe wa M23 na Leta ya Congo, kurusha inama nk’iyi iherutse guhuza u Rwanda na Congo.

Ati “Izo nama iyo zibaye gutyo, twebwe nk’Abakongomani tuba dufite ikibazo cy’umwihariko kandi icyo kizakemurwa n’imishyikirano hagati yacu nk’Abakongomani twenyine, ni ukuvuga hagati yacu nka AFC/M23 na Leta ya Congo.”

Dr Balinda Oscar avuga ko hagize uvuga ko M23 yarenze kuri kirya cyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’uko uyu mutwe ufashe umupaka wa Ishasha uhuza DRC na Uganda, yaba atabeshye, kuko n’ubundi udategetswe kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama utatumiwemo, kandi ko kariya gace bagafashe kubera impamvu yumvikana.

Ati “Turabyemera hari ibyo twigeze dusinya se? ibintu byose ntabwo biri automatique, niba hariya hantu ha Ishasha hari indiri y’interahamwe za FDLR, bamerera nabi abantu, ku buryo umukongomani washakaga kujya mu murima we akagomba kuriha imisoro muri FDLR, ni bo bica inyamaswa, hariya hantu ni ahantu ha Pariki y’Igihugu, batwika amakara bagira bate, […] urumva rero abaturage bari bamerewe nabi cyane, byabaye ngombwa ko tujya kubatabara.”

Dr Balinda Oscar avuga ko mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangire inzira zo gushaka umuti w’ibibazo, ari ugusenya umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro, kuko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.

Avuga ko kandi igihe cyose uyu mutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe yavutse ifatanya na FARDC nka Wazalendo, yasenywa, ari bwo M23 na yo yakwemera kubahiriza ibyemezo nk’ibi byo gutanga agahenge no guhagarika imirwano.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umukinnyi watandukanye n’ikipe ikomeye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 agiye kwambuka Umugabane

Next Post

Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe

Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.