Thursday, September 12, 2024

Bwa mbere M23 isobanuye birambuye impamvu itubahirije ibyo guhagarika imirwano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Inama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC n’iya Angola, yanzuriwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zihagarika imirwano, umutwe wa M23 uravuga ko udategetswe kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama utatumiwemo utanashyizeho umukono.

Inama yabaye mu cyumweru gishize tariki 30 Nyakanga 2024 yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Angola nk’umuhuza, yari yafashe ibyemezo birimo gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.

Ni icyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa saa sita z’ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2024, ariko imirwano yo yarakomeje, ndetse umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye birimo ibyegereye Igihugu cya Uganda.

Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko igihe cyose uyu mutwe urwana wirwanaho unarwana ku baturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo by’umwihariko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice ndetse banakomeje imirwano, nyuma y’ibyemezo byafatiwe muri iriya nama, nta gitangaza kirimo.

Ati “Twaravuze tuti ‘Ibyemezo bifatiweyo ntabwo biri automatique [si itegeko] ko twe twabyemera’, ariko bibaye bifitiye abaturage bacu akamaro, twabikurikiza nk’uko byabaye umwaka ushize, uzi ko umwaka ushize habaye inama z’ibyo Bihugu byombi n’ubundi muri Angola badusaba gusubira inyuma, icyo gihe ndakubwira ko twabyemeye.”

Akomeza avuga ko icyo gihe nubwo M23 yahagaritse imirwano, ariko uruhande bahanganye rwo rwakomeje, bigatuma uyu mutwe na wo wongera kuyisubiramo.

Avuga ko inzira yonyine izatanga umuti w’ibi bibazo bituma habaho imirwano, uzava mu biganiro bizahuza uyu mutwe wa M23 na Leta ya Congo, kurusha inama nk’iyi iherutse guhuza u Rwanda na Congo.

Ati “Izo nama iyo zibaye gutyo, twebwe nk’Abakongomani tuba dufite ikibazo cy’umwihariko kandi icyo kizakemurwa n’imishyikirano hagati yacu nk’Abakongomani twenyine, ni ukuvuga hagati yacu nka AFC/M23 na Leta ya Congo.”

Dr Balinda Oscar avuga ko hagize uvuga ko M23 yarenze kuri kirya cyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’uko uyu mutwe ufashe umupaka wa Ishasha uhuza DRC na Uganda, yaba atabeshye, kuko n’ubundi udategetswe kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama utatumiwemo, kandi ko kariya gace bagafashe kubera impamvu yumvikana.

Ati “Turabyemera hari ibyo twigeze dusinya se? ibintu byose ntabwo biri automatique, niba hariya hantu ha Ishasha hari indiri y’interahamwe za FDLR, bamerera nabi abantu, ku buryo umukongomani washakaga kujya mu murima we akagomba kuriha imisoro muri FDLR, ni bo bica inyamaswa, hariya hantu ni ahantu ha Pariki y’Igihugu, batwika amakara bagira bate, […] urumva rero abaturage bari bamerewe nabi cyane, byabaye ngombwa ko tujya kubatabara.”

Dr Balinda Oscar avuga ko mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangire inzira zo gushaka umuti w’ibibazo, ari ugusenya umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro, kuko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.

Avuga ko kandi igihe cyose uyu mutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe yavutse ifatanya na FARDC nka Wazalendo, yasenywa, ari bwo M23 na yo yakwemera kubahiriza ibyemezo nk’ibi byo gutanga agahenge no guhagarika imirwano.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist