Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ku bacancuro bari muri DRC ababurira hakiri kare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Igihugu kiyambaje abacancuro, avuga ko ibibazo gisanganywe bizikuba inshuro nyinshi, anavuga kandi ko u Rwanda rufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo gukura mu nzira ikibazo cy’abo barwanyi igihe baba bifashishwe mu guhungabanya umutekano warwo.

Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yongeraga kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku birego by’ibinyoma iki Gihugu gishinja u Rwanda.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yavuze ko abakomeje kwegekwa ku Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birengagiza umuzi w’ikibazo nyirizina.

Avuga ko ikibazo nyirizina ari na cyo cyatumye impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda, none yaba Igihugu cyabo ndetse n’ibigishyigikiye mu mugambi wo gushinja u Rwanda ibinyoma, bakaba barabuze icyo bakorera izi mpunzi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko uretse amahoro aba Banyekongo baburiye mu Gihugu cyabo kubera imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ariko no kuba aba Banyekongo bitwa Abanyarwanda, atari ikibazo cy’u Rwanda.

Muri ubu butumwa yageneraga umuryango mpuzamahanga, yagize ati “Ni ikibazo kinini kuri mwe kuruta uko ari ikibazo kuri njye, ariko sinemera ko u Rwanda ruzakomeza kwikorera uyu mutwaro ruhora rucunagurizwaho, rutukirwa umunsi ku wundi.”

Yakomeje agira ati “Mubafate mubajyane aho mushaka cyangwa mubajyane iwabo mubarindiriyo umutekano.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uretse ko mu bo bazabarinda harimo n’ubutegetsi bw’iki Gihugu kuko buri no mu bakomeje kubatoteza.

Ati “Muzabacungira umutekano mubarinda Guverinoma yabo, nanone kandi n’abacancuro mperutse kumva…”

Perezida Kagame ni ho yahise avuga ku bacancuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bahawe ikiraka na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo bazanafasha iki Gihugu gutera u Rwanda nkuko byakunze kumvikana mu majwi ya Perezida wacyo Tshisekedi.

Ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”

Avuga ko mbere na mbere iki Gihugu cyari gisanzwe kiri mu bibazo noneho hakiyongeraho no kuzana abacancuro “ikibazo kikuba inshuro nyinshi cyane, bikaba bibi kurushaho aho kuba byiza.”

Umukuru w’u Rwanda wavugaga ko ibintu nk’ibi birambiranye kandi ko ikibabaje ari uko hari Ibihugu byinshi bigwa mu mutego wo kuyoboka ibi binyoma, yavuze ko u Rwanda rufite ingorane nyinshi rwanyuzemo rutagikeneye kongera gusubiramo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru