Perezida Paul Kagame avuga ko raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse kujya hanze yongeye gushinja ibinyoma u Rwanda ko rufasha M23, ari nk’izindi zakunze gusohoka ariko ko ibiba bizirimo biba bifite ibyo zigamije atari ugutanga umuti w’ibibazo byo muri DRC.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku Kwibohora k’u Rwanda, aho hizihizwa isabukuru y’imyaka 29.
Muri iyi myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo birimo ibituruka hanze birimo n’ibibazo byo mu Gihugu cya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, rwakunze kwegekwaho kandi ntaho ruhuriye na byo.
Yabajijwe kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse kujya hanze yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, avuga ko izi raporo atari nshya.
Ati “Izi raporo zabayeho mu myaka 30 ishize. Hari raporo ziza buri gihe, ariko iyo uzirebye, ukareba n’ibiba biri kuba, uribaza niba ari izo gukemura ikibazo, ese zerekana ibimenyetso by’ibiri kuba? Zafasha abantu gukemura ikiazo ngo bakomeze inzira, cyangwa zifite intego yo gushyushya ibintu?”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko izi raporo ziba zifite icyo zigamije cyo kuba hari abungukira mu bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikirengagiza umuzi w’ibibazo nyirizina kugira ngo ababyungukiramo bakomeze kubyungukiramo.
Yanagarutse ku byirengagizwa n’izi raporo, atanga ingero, z’impunzi zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, ndetse n’izindi zagiye ziza mu myaka yatambutse, ariko ko zitagarukwaho muri iyi raporo.
Yavuze ko izo mpuguke zitigeze nibura ziza ngo zivugishe izi mpunzi, kandi byari kuzifasha kumenya umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ntibaje nibura ngo bavugishe impunzi zaje hano mu Rwanda cyangwa muri Uganda, ariko kubera iki izo mpuguke zitakoze ibyo?, bigaragaraza ko zibogama.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aho kugira ngo izo raporo zigaragaze ibibazo nyakuri, zikunze kugaruka ku mutwe wa M23, zikaba zimaze kuwugira ikibazo gikomeye, zikirengagiza icyatumye ubaho.
Ati “M23 yabaye ikibazo mpuzamahanga, yabaye ikibazo cy’u Burayi, yabaye ikibazo kuri Afurika, ariko bakirinda kuvuga kuri FDLR, bakavuga ku mutwe umwe mu 120 iri mu burasirazuba bwa DRC.”
Yanagarutse ku mutwe wa FDLR, udakunze kugarukwaho muri izi raporo nyamara ari wo kibazo gikomeye mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ariko ko ubu wamaze kuba kimwe mu bice by’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Avuga ko iyo hagize ubaza kuri uyu mutwe wa FDLR, batanga ibisubizo binyuranye n’ukuri, bamwe bakavuga ko “utakiri ikibazo, ngo bamwe mu bari bawugize batashye mu Gihugu cyabo […]”
Perezida Kagame avuga ko nyamara uyu mutwe w’abajenosideri bakoze Jenoside mu Rwanda, ahubwo ari wo wakomeje kwica abaturage mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse ugakomeza guteza umutekano mucye mu karere by’umwihariko mu Rwanda.
Yagarutse ku bitero by’uyu mutwe wagabye mu Rwanda muri 2019, byanahitanye bamwe mu Banyarwanda ndetse n’ibikorwa uherutse gukora umwaka ushize.
Yavuze ko we yari ategereje raporo ivuga ibintu uko bimeze, inagaragaza ibibazo uko biteye ndetse n’icyakorwa kugira ngo bikemuke kuko bigira ingaruka ku Bihugu by’ibituranyi birimo Uganda, u Rwanda n’u Burundi, ariko ko iy’iri tsinda ry’impuguke ubwayo idashobora kugira icyo imara.
Yavuze ko itsinda ry’impuguke zandika ibyo zishakiye nk’ibikubiye muri iriya raporo, atari bishya kuko babikora kuva mu myaka myinshi ishize, ariko ko ikibabaje ari uko “abagirwaho ingaruka n’ibibazo, ari bo bahindukira bakagirwa intarangaro yabyo.”
Yagarutse ku makuru anyuranye n’ukuri y’ibyo iriya raporo yongeye gushinja u Rwanda byo kuba ngo rufasha M23, ngo no kwiba amabuye y’agaciro, ndetse ngo no gushaka gufata igice kimwe cya Congo. Ariko ko byose bidafite ishingiro kuko nta kuri kuba kuri muri izi raporo.
Yavuze ko u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bakomeza gushishoza, bakirinda kurangazwa n’ibiba biri muri izi raporo binyuranye n’ukuri, bagaharanira kwiteza imbere kuko aho bavuye mu myaka 29 ishize ari habi, ariko aho bageze ari heza, bakwiye gukomerezaho.
RADIOTV10