Impamvu u Rwanda rudakora ibirori ku munsi w’Ubwigenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda rutajya rwizihiza umunsi w’Ubwigenge kuko wahujwe n’uwo Kwibohora kuko byegeranye, ariko kandi ko n’igisobanuro cy’Ubwigenge kitigeze kigaragara mu bikorwa.

Itariki ya 01 Nyakanga buri mwaka isanzwe ari umunsi w’ikiruhuko. Icyo kiruhuko ni urukurikirane rw’imyaka ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, ndetse hari n’abo amateka yagize intwari kubera uwo munsi.

Izindi Nkuru

Gusa kuri iyi tariki, nta birori bikorwa nk’uko biba bimeze mu bindi Bihugu, kuko byahujwe n’umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda uba tariki 04 Nyakanga.

Perezida Paul Kagame agaruka ku guhuza iyi minsi, yagize ati “Nubwo iyo minsi ihura kandi ifite ibyo isangiye, iyo minsi ifite n’ukuntu itandukanye. Umunsi w’itariki 04 Nyakanga kuri benshi, nanjye ndimo, ni nk’Ubunani, ni nk’itariki ya mbere ibanziriza umwaka. Ubuzima bw’u Rwanda, bw’Abanyarwanda ni aho buhera. Ni umunsi utangira ubuzima bw’Igihugu ubuzima bwa benshi.”

Yakomeje agira ati “Itariki ya 01 Nyakanga, byiswe ko twahawe ubwigenge, ariko uko iminsi igiye imbere dusa n’aho twabisubije abaduhaye ubwigenge, ngo nimwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge. Ubwigenge nyakuri butwarwa n’abari babutubujije. Uko ni ukuri.”

Avuga ko atari umwihariko ku Rwanda, kuko ari na ko byagenze ku bindi Bihugu. Ati “N’iyo urebye hirya no hino usanga ari ko byagenze. Abantu babonye ubwigenge mu izina, barabubura mu by’ukuri.”

Umukuru w’igihugu avuga ko Abanyarwanda bagomba gukora ibishoboka byose bakarinda ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize, by’umwihariko urubyiruko rugafata iya mbere, rukava mu businzi; rukagira umutima wo kwitangira Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru