Perezida Kagame yavuze ko atakomeza kwihanganira ibyagwingije ‘Football’ n’icyo agiye gukora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yahaye umuburo abo muri ruhago nyarwanda yakunze kuvugwamo ingeso zidakwiye nk’amarozi na bitugukwaha, avuga ko agiye kubyinjiramo kandi ko hari abo bizagiraho ingaruka.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ubwo yagarukaga ku bibazo byakunze kuvugwa muri rugaho nyarwanda, dore ko Perezida asanzwe akunda siporo ndetse n’Igihugu kikaba gikomeje gushora imari mu mikino.

Izindi Nkuru

Ibibazo byakunze kuvugwa muri ruhago nyarwanda, biri muri nyirabayazana yo kuba itajya itera imbere ndetse n’Ikipe y’Igihugu ntitange umusaruro ushimishije.

Perezida Kagame yavuze ko nko ku ruhande rw’abatora “ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije, na bo ndetse ngira ngo ahari hakwiriye kuzamuka abandi bashya.”

Yakomeje agira ati “Abantu rero kuva kera b’imipira ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije byo guha abakinnyi, ahubwo bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa gutanga bituga [ruswa], umusifuzi […], ugasanga ibyo biratwara 50% y’ibyagakwiye kuba bikorwa.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ibi bikwiye guhagarara ndetse agiye gushaka umwanya akabyinjiramo.

Yagize ati “Nagiye njya mu bindi byinshi sinabonye umwanya uhagije, ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo ngahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza ubwo nzaba nabigiyemo, bizabagiraho ingaruka.

Ubwo nimbijyamo, ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyongibyo ko bijya aho bikaba ari byo bikoreshwa mu Gihugu cyangwa mu mikino ireba twese. Abakoresha ibyo babe banyiteguye.”

Gukoresha amarozi na ruswa biri mu bikunze kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane muri shampiyona, ndetse ibintu nk’ibi Umukuru w’igihugu akaba yari yabyamaganye ubwo yakiraga ikipe y’igihugu muri Gashyantare 2021 ubwo yari ivuye mu mikino ya CHAN 2020.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo muri ruhago bikwiye guhagarara

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru