Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bwa mbere uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono avuze byinshi bimuri ku mutima

radiotv10by radiotv10
25/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
1
Bwa mbere uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono avuze byinshi bimuri ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Kazoza Justin wari wakorewe ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’, yatanze “ubutumwa bwo kwicuza”, avuga ko nubwo yasabiye imbabazi mu nama ya RPF-Inkotanyi yumva bidahagije, akaba yifuje gutanga ubu butumwa bwumvikanamo kwemera ko ibyo bari bakoze ari agahomamunwa.

Mu butumwa bw’amashusho dukesha YouTube Channel yitwa Ukwezi TV, Kazoza Justin yavuze ko nyuma y’uko tariki 09 Nyakanga 2023 habaye igikorwa cyo kumwimika nk’Umutware w’Abakono, baje guhabwa impanuro na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, bakaza kubona ko ibyo bakoze ari amakosa akomeye.

Ati “Umutima nama wanjye waje kundya rwose, unyereka ko nakoze ibintu by’amakosa ntagereranywa, amakosa mabi cyane, ashingiye mu gucamo ibice Abanyarwanda.”

Kazoza avuga ko uku kwironda nk’Abakono kudakumiriwe, bishobora kuba intandaro yo gusubiza Abanyarwanda mu macakubiri, kandi ari yo ntandaro y’ibihe bibi byabaye ku Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Aboneraho kongera gusaba imbabazi Chairman wa RPF-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; Abanyamuryango ba RPF, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Kazoza avuga ko nubwo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 yasabye imbabazi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu nama yabahurije hamwe, ariko yumva ko bidahagije, akaba ari yo mpamvu yifuje kongera gutanga ubu butumwa.

Avuga ko na we umutima wamuriye

Avuga ko kiriya gikorwa bakoze, bagikoze batashyizemo ubushishozi. Ati “Njyewe ubwanjye nabuze ubushishozi, mbura kureba kure, bingusha mu makosa navuga y’agahomamunwa. Nkaba nicuza mbikuye ku mutima, kandi mpamya ntashidikanya ko bitazongera kumbaho uko byagenda kose.”

Avuga ko akimara kumva ko ibi byo kwitwa Umutware w’abakono ari amakosa, “nahise negura, ko ntanabishaka, ko ntashaka no kubyumva, kuko umuryango dufite ni umuryango wa RPF ufite umuyobozi Chairman wacu, kandi dukunda.”

Kazoza avuga ko u Rwanda ari Igihugu gifite inzego n’imiyoborere byiza, ku buryo hadakenewe izindi nzego nka ziriya z’imiryango y’udutsiko nk’Abakono.

Ati “Kandi uretse kurangara no kwirara, abari muri izo nzego n’ubundi bava mu miryango, bivuze ngo n’Abakono baba barimo. Nta mpamvu rero yo kuvuga ngo ugiye kurema izindi nzego.”

Asoza avuga ko akurikije uburemere bw’amakosa yakoze, yumva n’imbabazi ari gusaba atazikwiriye, ariko ko yazihawe na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kandi ko amushimira, ku bw’ubushishozi no kureberera Abanyarwanda bose.

Ati “N’ubu nongeye gusubiramo mushimira nk’umubyeyi w’impuhwe, urebereraAbanyarwanda akareba kure kuturusha, ibyo twita ko ari byiza kandi ari bibi, akabibona mbere, agatesha agakebura, ariko yarangiza akababarira. Nongeye kumushimira mbikuye ku mutima.”

Kazoza avuga ko yiyemeje kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba kinyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ku buryo aho cyagaragara hose azacyamagana kandi akirwanya yivuye inyuma.

Yongeye gusaba imbabazi

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    2 years ago

    inama z’imiryango zirakorwa ni uko zikorwa mu ibanga. ubwo n’abandi bumvireho, birinde gushyira events z’umuryango mu ruhame. hari ibyemewe nk’ugushyingirwa, ibyo ntibihagije ko mbona nabyo bifata umwanya utari muto?

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 19 =

Previous Post

Umunyeshuri urangije ikizamini cya mbere mu bya Leta asohokanye inkuru ishimishije

Next Post

Igishobora kuba cyateye impanuka y’imodoka yari itwaye abakozi bane b’Akarere cyamenyekanye

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igishobora kuba cyateye impanuka y’imodoka yari itwaye abakozi bane b’Akarere cyamenyekanye

Igishobora kuba cyateye impanuka y’imodoka yari itwaye abakozi bane b’Akarere cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.