Bwa mbere uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono avuze byinshi bimuri ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazoza Justin wari wakorewe ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’, yatanze “ubutumwa bwo kwicuza”, avuga ko nubwo yasabiye imbabazi mu nama ya RPF-Inkotanyi yumva bidahagije, akaba yifuje gutanga ubu butumwa bwumvikanamo kwemera ko ibyo bari bakoze ari agahomamunwa.

Mu butumwa bw’amashusho dukesha YouTube Channel yitwa Ukwezi TV, Kazoza Justin yavuze ko nyuma y’uko tariki 09 Nyakanga 2023 habaye igikorwa cyo kumwimika nk’Umutware w’Abakono, baje guhabwa impanuro na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, bakaza kubona ko ibyo bakoze ari amakosa akomeye.

Izindi Nkuru

Ati “Umutima nama wanjye waje kundya rwose, unyereka ko nakoze ibintu by’amakosa ntagereranywa, amakosa mabi cyane, ashingiye mu gucamo ibice Abanyarwanda.”

Kazoza avuga ko uku kwironda nk’Abakono kudakumiriwe, bishobora kuba intandaro yo gusubiza Abanyarwanda mu macakubiri, kandi ari yo ntandaro y’ibihe bibi byabaye ku Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Aboneraho kongera gusaba imbabazi Chairman wa RPF-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; Abanyamuryango ba RPF, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Kazoza avuga ko nubwo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 yasabye imbabazi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu nama yabahurije hamwe, ariko yumva ko bidahagije, akaba ari yo mpamvu yifuje kongera gutanga ubu butumwa.

Avuga ko na we umutima wamuriye

Avuga ko kiriya gikorwa bakoze, bagikoze batashyizemo ubushishozi. Ati “Njyewe ubwanjye nabuze ubushishozi, mbura kureba kure, bingusha mu makosa navuga y’agahomamunwa. Nkaba nicuza mbikuye ku mutima, kandi mpamya ntashidikanya ko bitazongera kumbaho uko byagenda kose.”

Avuga ko akimara kumva ko ibi byo kwitwa Umutware w’abakono ari amakosa, “nahise negura, ko ntanabishaka, ko ntashaka no kubyumva, kuko umuryango dufite ni umuryango wa RPF ufite umuyobozi Chairman wacu, kandi dukunda.”

Kazoza avuga ko u Rwanda ari Igihugu gifite inzego n’imiyoborere byiza, ku buryo hadakenewe izindi nzego nka ziriya z’imiryango y’udutsiko nk’Abakono.

Ati “Kandi uretse kurangara no kwirara, abari muri izo nzego n’ubundi bava mu miryango, bivuze ngo n’Abakono baba barimo. Nta mpamvu rero yo kuvuga ngo ugiye kurema izindi nzego.”

Asoza avuga ko akurikije uburemere bw’amakosa yakoze, yumva n’imbabazi ari gusaba atazikwiriye, ariko ko yazihawe na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kandi ko amushimira, ku bw’ubushishozi no kureberera Abanyarwanda bose.

Ati “N’ubu nongeye gusubiramo mushimira nk’umubyeyi w’impuhwe, urebereraAbanyarwanda akareba kure kuturusha, ibyo twita ko ari byiza kandi ari bibi, akabibona mbere, agatesha agakebura, ariko yarangiza akababarira. Nongeye kumushimira mbikuye ku mutima.”

Kazoza avuga ko yiyemeje kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba kinyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ku buryo aho cyagaragara hose azacyamagana kandi akirwanya yivuye inyuma.

Yongeye gusaba imbabazi

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    inama z’imiryango zirakorwa ni uko zikorwa mu ibanga. ubwo n’abandi bumvireho, birinde gushyira events z’umuryango mu ruhame. hari ibyemewe nk’ugushyingirwa, ibyo ntibihagije ko mbona nabyo bifata umwanya utari muto?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru