Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’uburanga yateranye amagambo n’uwamukangishije kugaragaza amashusho ari gukora iby’abakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Bwiza Emerance, ukomeje guhirwa n’umuziki, wanamaze gukora album ye ya mbere, yavuze igihe azakorera igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda, anatangaza impamvu yahisemo kuzagikora ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Uyu muhanzikazi usanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music, ni umwe mu bigaragaje muri uyu mwaka, kubera ibihangano bye byakunzwe n’abatari bacye.

Iyi album ya mbere Bwiza yise ‘My Dream’, iriho indirimbo 12 zirimo eshatu zifite amashusho, aho zose zakunzwe n’abakunzi ba muzika.

Uyu muhanzikazi wagiye anakora ibitaramo binyuranye ndetse akanagaragara mu bikorwa bitandukanye, avuga ko azakora igitaramo cyo kumurikira Abanyarwanda iyi album ye, muri Werurwe (03) umwaka utaha ku munsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe uba tariki 08 Werurwe.

Avuga ko na we ari iby’agaciro kuba yaragaragarijwe urukundo muri muzika, byumwihariko abantu bagakunda ibihangano bye.

Ati “Ni umugisha ukomeye kuri njye kandi nshimira cyane abakunzi bakomeje kungaragariza urukundo.”

Agaruka kuri iyi tariki azamurikiraho album ye ya mbere, avuga ko yayihisemo nk’umwari wabashije kugira icyo ageraho, akaba yumva ashaka kugisangiza abandi.

Ati “Nk’umwe mu bari n’abategarugori mfite byinshi nishimira ko nagezeho kandi ibyo nkabibona mu ishusho y’abari n’abategarugori bose mu Rwanda babashije kwiyubaka.”

Ni igitaramo yizeye ko kizasiga ishusho ikomeye ku muhanzikazi wese ukora muzika kandi kikazagaragaza ubushobozi bw’umunyarwandakazi.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 17 =

Previous Post

Muhanga: Uko hafashwe umugabo wari umaze ibyumweru bitatu ahigwa bukware

Next Post

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.