Byagenze gute ngo umuyobozi mu rwego rukuru atabwe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Nibishaka Emmanuel ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe ubwambuzi bushukana bishingiye ku bantu bamushinja kubaka amafaranga abizeza Visa.

Uyu Muyobozi Wungirije wa RGB, Dr Nibishaka Emmanuel unakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje aya makuru, yatangaje ko hari abantu bareze uyu muyobozi ko yagiye abaka amafaranga abizeza kuzabashakira Visa zo kujya muri America.

Ati yagiye abaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo.

Dr Murangira avuga ko mu gihe RIB igikomeje iperereza, uyu muyobozi Wungirije wa RGB afungiye kuri station ya Remera mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Kuba uyu muyobozi yaratse abo bantu amafaranga abizeza izo VISA ntabafashe kuzibona ndetse ntanayabasubize, bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Dr Murangira yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru kugira ngo uyu muyobozi akurikiranwe, akanasaba abantu kwirinda kugwa mu byaha nk’ibi kuko RIB ihagaze bwuma kugira ngo ibigenze.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO No68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 174: Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru