Muri Bangladesh ahamaze iminsi hari imyigaragambyo y’abamagana ubuyobozi bwaho bashinja kunanirwa, byanatumye Minisitiri w’Intebe yegura akanahunga Igihugu, ariko n’ubundi ntibyabujije abigaragambya kwigabiza imihanda.
Na nyuma y’uko minisitiri w’intebe wa Bangladesh Sheikh, Hasina Wazed yeguye agahita anahunga kuri iki Cyumweru, imyigaragambyo mu Gihugu yo yakomeje kuri uyu wa Mbere.
Kuri uyu wa Mbere, abigaragambya babyukiye ku ngoro yakoreragamo Sheikh Hasina iherereye mu murwa mukuru i Dhaka, bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana Guverinoma ya Bangladesh, bashinja kunanirwa kugenzura ibibazo by’ubushomeri muri iki Gihugu.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Emonomic-Times na Le Monde, biravuga ko iyi myigaragambyo yatangijwe mu mezi macye ashize n’abanyeshuri bamaganaga ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Aba banyeshuri bavugaga ko Leta ya Sheikh Hasina yananiwe gushyiraho ingamba zigamije gufasha urubyiruko kubona akazi, cyane cyane ururangiza amashuri, uko umubare w’abarangiza kwiga wiyongera, bikajyana n’uko ubushomeri burushaho kwiyongera, bitewe n’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanze guhindura itegeko rivuga ko 30% by’imyanya y’akazi ka Leta izajya igomba guhabwa abakomoka ku bagize uruhare mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’iki Gihugu mu 1971.
Ni imyigaragambyo kandi ikomeje kugwamo ubuzima bw’abatari bacye, aho kuri iki Cyumweru honyine, hapfuye abarenga 100 baguye muri iyi myigaragambyo.
AFP yo iravuga ko kuva iyi myigaragambyo yakwaduka mu kwezi gushize, hamaze gupfa abantu barenga 300, mu gihe abasaga 2 500 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10