Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Bangladesh ahamaze iminsi hari imyigaragambyo y’abamagana ubuyobozi bwaho bashinja kunanirwa, byanatumye Minisitiri w’Intebe yegura akanahunga Igihugu, ariko n’ubundi ntibyabujije abigaragambya kwigabiza imihanda.

Na nyuma y’uko minisitiri w’intebe wa Bangladesh Sheikh, Hasina Wazed yeguye agahita anahunga kuri iki Cyumweru, imyigaragambyo mu Gihugu yo yakomeje kuri uyu wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere, abigaragambya babyukiye ku ngoro yakoreragamo Sheikh Hasina iherereye mu murwa mukuru i Dhaka, bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana Guverinoma ya Bangladesh, bashinja kunanirwa kugenzura ibibazo by’ubushomeri muri iki Gihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Emonomic-Times na Le Monde, biravuga ko iyi myigaragambyo yatangijwe mu mezi macye ashize n’abanyeshuri bamaganaga ubushomeri bwugarije urubyiruko.

Aba banyeshuri bavugaga ko Leta ya Sheikh Hasina yananiwe gushyiraho ingamba zigamije gufasha urubyiruko kubona akazi, cyane cyane ururangiza amashuri, uko umubare w’abarangiza kwiga wiyongera, bikajyana n’uko ubushomeri burushaho kwiyongera, bitewe n’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanze guhindura itegeko rivuga ko 30% by’imyanya y’akazi ka Leta izajya igomba guhabwa abakomoka ku bagize uruhare mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’iki Gihugu mu 1971.

Ni imyigaragambyo kandi ikomeje kugwamo ubuzima bw’abatari bacye, aho kuri iki Cyumweru honyine, hapfuye abarenga 100 baguye muri iyi myigaragambyo.

AFP yo iravuga ko kuva iyi myigaragambyo yakwaduka mu kwezi gushize, hamaze gupfa abantu barenga 300, mu gihe abasaga 2 500 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Nigeria: Icyo Perezida yatangaje bwa mbere ku myigaragambyo yadutse kiratanga icyizere

Next Post

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.