Urayeneza Gerard wahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe, yarekuwe na Gereza yari afungiyemo, yakirwa n’abantu benshi bari baje kumutegerereza kuri Gereza mu gihe aho atuye i Gitwe na ho hakozwe umutambagiro w’abaturage bishimiye icyemezo cy’Urukiko.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ni bwo rwasomye icyemezo cyarwo ku rubanza rw’ubujurire rwaregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be bari barakatiwe gufungwa burundu.
Uru rukiko rwahanaguyeho ibyaha Urayeneza na bagenzi be babiri, rwategetse ko bahita barekurwa hagisomwa uyu mwanzuro.
Icyemezo cyo kurekura uyu mugabo washinze ishuri n’ibitaro bya Gitwe, cyakiriwe neza na bamwe barimo abasanzwe batuye i Gitwe mu Karere ka Ruhango aho bamwe basanzwe bamushimira ibi bikorwa yabagejejeho ndetse no kuba hari abavuga ko yabagiriye neza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, abaturage banyuranye bahise bajya mu muhanda i Gitwe batera amakorasi y’indirimbo z’Imana bagira bati “Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka ni Imana yumva amasengesho…”
Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri Gereza ya Muhanga, barekuwe mu masaha y’umugoroba, basanga hanze bategerejwe na benshi bari baje kubakira.
Umunyamakuru wari uri aha, yabwiye RADIOTV10 ko benshi mu bari baje kwakira Urayeneza na bagenzi be, bari baturutse i Gitwe barimo abo yafashije kwiga, ndetse n’abasanzwe bakorana mu bikorwa remezo yashinze.
Bamwe bashimiye ubutabera bw’u Rwanda bwahanaguyeho ibyaha uyu musaza, bakavuga ko n’ubundi yari yarenganye.
Uyu munyamakuru avuga kandi ko Urayeneza Gerard yasohotse muri Gereza akomeye, yigenza, akabanza kuramutsa aba bantu bari baje kumwakira ubundi agahita yinjira mu modoka bakamucyura.
Urayeneza w’imyaka 71 y’amavuko wari ugiye kumara imyaka ibiri afunze, yari yujuje umwaka umwe ahamijwe ibyaha bibiri; icyo kuba icyitso mu cyaha Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije ibi byaha, rwari rwamukatiye gufungwa burundu, ajuririra Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwanamugize umwere.
Urayeneza Gerard watawe muri yombi muri Kamena 2020, kuva yafatwa, yaburanye ahakana ibyaha yashinjwaga, akavuga ko yagambaniwe.
RADIOTV10
Ariko iki kinyamakuru gushyira ho inkuru kitabanje gusoma?!? Umwanda w’amakosa y’imyandikire buri gihe aba ari menshi 😠 Kandi ikibabaje ku nkuru zose.