Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Byasubiye irudubi muri Kenya hahita hafatwa ikindi cyemezo ku kweguza Visi Perezida

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Byasubiye irudubi muri Kenya hahita hafatwa ikindi cyemezo ku kweguza Visi Perezida

xr:d:DAFSSmOzfz8:1931,j:46525069644,t:23050513

Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru muri Kenya, rwahagaritse icyemezo cyo kweguza uwari Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua wari wakuwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Kane.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru muri Kenya kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amasaha macye, Inteko Ishinga Amategeko itorewe icyemezo cyo kweguza Rigathi Gachagua ku mwanya wa Visi Perezida.

Iki cyemezo kandi kije nyuma y’amasaha macye Perezida wa Kenya, William Ruto anatangaje ugomba gusimbura Rigathi Gachagua, ari we Kithure Kindiki.

Icyemezo cyasomwe n’Umucamanza Chacha Mwita kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ikirego cya Gachagua cyazamuye ibibazo bikomeye birebana n’amategeko n’inyungu rusange.

Uyu Mucamanza kandi yavuze ko icyemezo cyo kweguza Gachagua kiba gihagaritswe ndetse hakaba hanagaritswe ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho umusimbura kugeza tariki 24 z’uku kwezi k’Ukwakira, ubwo iki kibazo kizaba kiganirwaho imbere y’Urukiko.

Umucamanza kandi yanasabye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga gushyiraho Inteko izaburanisha iki kirego.

Iki cyemezo gihagarika iyeguzwa rya Visi Perezida, kigira kiti “Bitewe n’uburemere bw’ibibazo byazamuwe muri iki kirego ndetse n’uburyo cyafashweho icyemezo, ntangaza ko iki kibazo cyazamuye ukundi kwibaza kunini n’inyungu rusange za rubanda, ku bw’ibyo hakwiye ko bibanza kuburanishwaho n’Inteko y’Abacamanza bazashyirwaho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”

Iki cyemezo kandi kivuga ko ikirego kigomba guhita gishyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo agifateho umwanzuro.

Abanyamategeko ba Gachagua bari batanze ikirego cyo kujurira iki cyemezo cyafashwe na Sena ya Kenya kuri uyu wa Kane, bavuga ko cyahutiweho, ndetse ko atabanje kumvwa nyamara afite impamvu zumvikana z’uburwayi, ndetse ko hafashwe icyemezo gihutiweho cyo kumusimbuza.

Ikirego cy’aba banyamategeko hari aho kigira kiti “Habayeho kwihuta mu gukura ku butegetsi Visi Perezida ndetse no guhita bashyiraho undi muntu, ibintu byakoranywe umugambi wo gushaka guhahamura Visi Perezida, bityo rero iki ikirego gikwiye gusuzumwa byihuse.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + ten =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo ku bujurire bwa Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukurikiranyweho Jenoside

Next Post

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo Abaminisitiri babiri bashya

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo Abaminisitiri babiri bashya

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo Abaminisitiri babiri bashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.