Urukiko Rukuru muri Kenya, rwahagaritse icyemezo cyo kweguza uwari Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua wari wakuwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Kane.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru muri Kenya kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amasaha macye, Inteko Ishinga Amategeko itorewe icyemezo cyo kweguza Rigathi Gachagua ku mwanya wa Visi Perezida.
Iki cyemezo kandi kije nyuma y’amasaha macye Perezida wa Kenya, William Ruto anatangaje ugomba gusimbura Rigathi Gachagua, ari we Kithure Kindiki.
Icyemezo cyasomwe n’Umucamanza Chacha Mwita kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ikirego cya Gachagua cyazamuye ibibazo bikomeye birebana n’amategeko n’inyungu rusange.
Uyu Mucamanza kandi yavuze ko icyemezo cyo kweguza Gachagua kiba gihagaritswe ndetse hakaba hanagaritswe ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho umusimbura kugeza tariki 24 z’uku kwezi k’Ukwakira, ubwo iki kibazo kizaba kiganirwaho imbere y’Urukiko.
Umucamanza kandi yanasabye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga gushyiraho Inteko izaburanisha iki kirego.
Iki cyemezo gihagarika iyeguzwa rya Visi Perezida, kigira kiti “Bitewe n’uburemere bw’ibibazo byazamuwe muri iki kirego ndetse n’uburyo cyafashweho icyemezo, ntangaza ko iki kibazo cyazamuye ukundi kwibaza kunini n’inyungu rusange za rubanda, ku bw’ibyo hakwiye ko bibanza kuburanishwaho n’Inteko y’Abacamanza bazashyirwaho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”
Iki cyemezo kandi kivuga ko ikirego kigomba guhita gishyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo agifateho umwanzuro.
Abanyamategeko ba Gachagua bari batanze ikirego cyo kujurira iki cyemezo cyafashwe na Sena ya Kenya kuri uyu wa Kane, bavuga ko cyahutiweho, ndetse ko atabanje kumvwa nyamara afite impamvu zumvikana z’uburwayi, ndetse ko hafashwe icyemezo gihutiweho cyo kumusimbuza.
Ikirego cy’aba banyamategeko hari aho kigira kiti “Habayeho kwihuta mu gukura ku butegetsi Visi Perezida ndetse no guhita bashyiraho undi muntu, ibintu byakoranywe umugambi wo gushaka guhahamura Visi Perezida, bityo rero iki ikirego gikwiye gusuzumwa byihuse.”
RADIOTV10