Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byemejwe ko indwara yadutse ku Isi ikwirakwirira no mu mibonano mpuzabitsina

radiotv10by radiotv10
24/05/2022
in MU RWANDA
0
Byemejwe ko indwara yadutse ku Isi ikwirakwirira no mu mibonano mpuzabitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryemeje ko indwara ya Monkeypox iherutse kwaduka ku Isi, abantu bashobora no kuyanduzanya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Byemeywe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kuri uyu wa Mbere nyuma y’ubushakashati bwakozwe ku bantu 200 bo mu Bihugu birenga 10.

Iyi ndwara ikomeje gufata intera i Burayi ndetse no muri Amerikay a Ruguru kuva mu cyumweru gishize ndetse hakaba hari icyoba ko gishobora gukomeza gukwirakwira hakurikijwe isesengura riri gukorwa n’abahanga mu ndwara.

Mu minsi 10 ishize, u Bwongereza bwemereye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ko hagaragaye abantu babiri barwaye iyi ndwara yari ibonetse bwa mbere muri iki Gihugu mu gihe yari isanzwe izwi muri Afurika mu myaka 40 ishize.

Dr. Rosamund Lewis uyobora ahashami ka WHO gashize ubushakashatsi, yagize ati “Mu myaka itanu ishize hagaragaye abarwayi bacye mu Burayi babaga baheruka gukora ingendo ariko ni ubwa mbere turi kubona abarwara benshi mu Bihugu byinshi barimo n’abantu batigeze bagirera ingendo muri Afurika.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, WHO yakoze inama idasanzwe yigaga kuri iyi ndwara iterwa na Virus ndetse baragaza inyigo yakozwe igaragaza uburyo iyi ndwara yandura, ibimenyetso byayo ndetse n’abafite ibyago byo kuba bayirwara.

Mu cyumweru gitaha biteganyijwe ko hazaba indi nama izagaragarizwamo ubundi bushakashatsi ku makuru arambuye kuri iyi ndwara.

WHO yemeje ko iyi ndwara nubwo itabarwa mu ndwara zisanzwe zizwi ko zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ishobora gukwirakwira binyuze mu ntanga z’abagabo ndetse no mu matembabuzi asanzwe aba mu gitsina cy’abagore.

Ibi byagaragaye mu bushakashatsi bwerekanye ko hari abagabo banduriye mu mibonano mpuzabitsina bakoranye n’abagabo bagenzi babo.

Andy Seale usanzwe ari Umujyanama muri WHO ku  ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati “Indwara nyinshi zishobora kwandura abantu bakorana imibonano mpuzabitsina yaba iy’abadahuje ibitsina ndetse n’abahuje ibitsina ariko ntibivuze ko izi ndwara ari izandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sexually Transmitted Disease).”

WHO yibutsa ko iyi ndwara ya Monkeypox isanzwe inandura mu buryo busanzwe buzwi bwo gukora ku mjntu wanduye cyangwa inyamaswa n’ibikoresho biriho iyi virusi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Miss Iradukunda Elsa yagejejwe imbere y’Urukiko na we aburanishwa mu muhezo

Next Post

DRC: M23 ivugwaho kwigaruira ibice bimwe yagabye ikindi gitero kuri FARDC

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 ivugwaho kwigaruira ibice bimwe yagabye ikindi gitero kuri FARDC

DRC: M23 ivugwaho kwigaruira ibice bimwe yagabye ikindi gitero kuri FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.