DRC: M23 ivugwaho kwigaruira ibice bimwe yagabye ikindi gitero kuri FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 ukomeje kurwana n’ingabo z’Igihugu (FARDC), wagabye ikindi gitero ku bindi birindiro by’izi ngabo biri i Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko abayihaye amakuru, bemeza ko uyu murwe wa M23 wagabye igitero ku birindiro bya FARDC muri Gurupoma ya Buhumba mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri ahagana saa cyenda zo mu rukerera.

Izindi Nkuru

Ibi birindiro bya FARDC byagabweho igitero na M23, biri mu kilometero kimwe uvuye ku muhanda wa Goma-Rutshuru.

Abaturage bo muri aka gace batangiye guhunga iyi mirwano, batangaje ko bakomeje kumva urusaku rw’imbunda kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Radio Okapi ivuga ko abaturage bo muri aka gace ka Buhumba na Kibumba batangiye kuva mu byabo mu gihe imirwano ikomeje muri aka gace.

M23 yateye ibi birindiro, mu gihe bivugwa koi maze gufata uduce tumwe na tumwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo turimo umujyi wa Bunagana bivugwa ko wafashwe ku munsi w’ejo ndetse n’imisozi ya Nyundo.

FARDC ikomeje guhangana n’uyu mutwe wa M23, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, yarashe ibisasu bigwa ku butaka bw’u Rwanda mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze.

Ibi byatumye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gisa itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru