Monday, February 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwemeje ko bwamenyeshejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zari zikiri muri ubu butumwa zigiye gucyurwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na MONUSCO kuri iki Cyumweru tariki 08 Gashyantare 2026, yavuze ko “yamenyeshejwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye ko Afurika y’Epfo izacyura ingabo zayo zisigaye muri MONUSCO.”

Ubuyobozi bwa MONUSCO bwaboneyeho gushimira Guverinoma ya Afurika y’Epfo n’abaturage b’iki Gihugu, ku musanzu Ingabo zabo zatanze muri ubu butumwa bumaze imyaka myinshi.

Ubu butumwa bwa Loni buvuga ko Ingabo za Afurika y’Epfo zaranzwe n’ubwitange, ku buryo hari n’izasize ubuzima muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro, buboneraho no guha icyubahiro abo bitabye Imana bari mu nshingano.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “MONUSCO izakomeza kugirana ibiganiro na Repubulika ya Afurika y’Epfo ku bibazo binini byo kubungabunga amahoro, harimo amasomo yize no gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere amahoro n’ituze.”

Ubuyobozi bw’ingabo ziri muri ubu butumwa, buvuga kandi ko buzakomeza gukorana n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bireba kugira ngo impinduka nk’iki cyemezo cya Afurika y’Epfo cyo gucyura abasirikare bayo, zitazabangamira ubu butumwa.

Afurika y’Epfo igiye gucyura ingabo zayo zose zari muri MONUSCO, nyuma yuko muri Kamena umwaka ushize, izindi z’iki Gihugu zari mu butumwa bwa SADC (SAMIRDC), zitashye hamwe n’izindi zari muri Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, zatashye zinyujijwe mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 6 =

Previous Post

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

Related Posts

Ntiharamenyekana abari inyuma y’igitero cyagabwe aho abantu basengeraga muri Pakistan kigahitana benshi

Ntiharamenyekana abari inyuma y’igitero cyagabwe aho abantu basengeraga muri Pakistan kigahitana benshi

by radiotv10
07/02/2026
0

Abantu 31 bishwe, abandi benshi barakomereka, mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu musigiti w’Abashiya mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, mu...

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

by radiotv10
06/02/2026
0

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye abaturage bo mu Mujyi wa Goma ko nyuma y’umwaka hashyizweho ubuyobozi bw’uyu mujyi, ubu...

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

by radiotv10
08/02/2026
0

Lt Gen Vladimir Alexeyev usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, yarashwe inshuro nyinshi mu Murwa Mukuru...

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

by radiotv10
06/02/2026
0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko wababajwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote Ihuriro AFC/M23 riherutse kugaba ku Kibuga cy’Indege cya...

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

by radiotv10
06/02/2026
0

Umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi ushinzwe kurinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana; yarashe umuturage aramwica. Uyu musirikare...

IZIHERUKA

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha
AMAHANGA

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

by radiotv10
09/02/2026
0

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

09/02/2026
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

09/02/2026
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

09/02/2026
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigiye kujya bivura indwara zikomeze zirimo kanseri

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigiye kujya bivura indwara zikomeze zirimo kanseri

09/02/2026
Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

08/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.