Byinshi ukwiye kumenya ku ndwara itinywa na benshi n’uko ihagaze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indwara y’Igicuri, ni imwe mu zikomeje kugaragara mu bice binyuranye by’u Rwanda, ndetse ikaba iri mu mpamvu zica abantu mu buryo butunguranye. Menya byinshi kuri iyi ndwara.

Ubushakashatsi bwiswe “Mortality and sudden unexpected death in epilepsy in a cohort of 888 persons living with epilepsy in Rwanda”, tugenekereje, ni ukuvuga ko bwibanze ku mpfu ziturangunye ku bantu 888 bafite indwara y’igicuri mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ni ubushakashatsi bwayobowe n’inzobere mu buvuzi bw’indwara y’igicuri, Dr Leme Garrez, wafatanyije n’izindi nzobere mu buvuzi.

Ubu bushashatsi bwakorewe mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Bigo Nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Musanze no mu bindi bice by’Intara y’Amajyaruguru, bwagaragaje ko abantu bafite ubwandu, bari mu kigero cyo guhera ku myaka 15 kuzamura, babaruwe hagati ya Gashyantare n’Ukuboza 2018.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo gupfa ku bantu babana n’igicuri, byikuba inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ugereranyije n’imfu z’abandi bantu bapfa bazize impfu zitunguranye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bisanzwe biri ku kigero cya 5.4.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu buryo bwo kubaza abo mu miryango y’abafite iyi ndwara, habazwa ku bijyanye n’impamvu z’impfu.

Muri ubu bushakashatsi ku bantu 888 bafite indwara y’igicuri, hari abantu 10 bapfuye, ni ukuvuga ko igipimo cy’urupfu kiri kuri 11,4 ku bantu 1 000 ku mwaka.

Impfu zirindwi zatewe n’izindi mpamvu zamenyekanye, mu gihe izindi enye zaturutse kuri iyi ndwara y’igicuri, zirimo nko gukomereka cyane mu mutwe, kuba ubwonko bwavirwa n’amaraso, no gutakaza ubwenge.

Nanone kandi nta mpamvu yagaragaye ku mpfu eshatu, zikaba zarashyizwe mu mpamvu zitunguranye, bituma imibare igaragaza ko abantu 3,4 mu 1 000 bafite iyi ndwara y’igicuri bashobora kwitaba Imana mu buryo butunguranye ku mwaka.

Raporo y’ubu bushakashatsi, yagaragaje ko ibyago byo gupfa ku bantu barwaye igicuri, biri hejuru cyane, bityo ko hakenewe uburyo bwo kwegerezwa no koroherezwa mu buvuzi, hagakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abayirwaye ndetse n’imiryango yabo, ku bijyanye n’ibyago byo kuba yabahitana mu buryo butunguranye.

Nanone kandi ubundi bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima NIH (National Institutes of Health), bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije, iri mu byibasiye abantu bafite uburwayi bw’igicuri.

 

Igicuri giterwa n’iki?

Dr. Arlène Ndayisenga, Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, avuga ko indwara z’igihe kirekire zo mu mutwe, zishobora kuba impamvu y’iyi y’igicuri.

Ati “Zimwe mu mpamvu ni ibibazo bikora ku bwonko nko guturika kw’imitsi yo ku bwonko, nk’utubyimba two mu bwonko.”

Nanone kandi Dr. Ndayisenga avuga ko igicuri gishobora guterwa n’indwara ya Stroke na yo iterwa no guturika kw’imitsi y’ubwonko, cyangwa n’indi ndwara yose yakora ku bwonko yaba itewe na virusi cyangwa Bagiteri.

Yavuze kandi ko nanone indwara y’igicuri ishobora kuba indwara igenda ihanahanwa mu muryango, nanone kikaba gishobora guterwa n’ibiryo umuntu yarya, birimo inyama z’ingurube cyangwa salade bitateguwe neza.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, indwara y’igicuri iri mu biteje impungenge mu bibazo by’ubuzima, aho ifitwe n’abantu bakabakaba miliyoni 50 ku Isi.

Nanone kandi ku Isi, abantu miliyoni 5 basanganwa iyi ndwara y’igicuri buri mwaka, aho mu Bihugu byateye imbere, mu bantu ibihumbi 100, hasangwamo abantu 49 bafite iyi ndwara buri mwaka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gatorano Emmanuel says:

    Hi, ese iyi ndwara irakira? Ese kuki igenda ihindagurika harigihe kigera ukajya urwara kumanywa ubundi ukarwara nijoro biterwa niki?
    Ese ukumuntu agenda akura nayo igenda ikura?
    Ese iyindwara irandura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru