Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byinshi ukwiye kumenya ku ndwara itinywa na benshi n’uko ihagaze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/08/2023
in MU RWANDA
1
Byinshi ukwiye kumenya ku ndwara itinywa na benshi n’uko ihagaze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Indwara y’Igicuri, ni imwe mu zikomeje kugaragara mu bice binyuranye by’u Rwanda, ndetse ikaba iri mu mpamvu zica abantu mu buryo butunguranye. Menya byinshi kuri iyi ndwara.

Ubushakashatsi bwiswe “Mortality and sudden unexpected death in epilepsy in a cohort of 888 persons living with epilepsy in Rwanda”, tugenekereje, ni ukuvuga ko bwibanze ku mpfu ziturangunye ku bantu 888 bafite indwara y’igicuri mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi bwayobowe n’inzobere mu buvuzi bw’indwara y’igicuri, Dr Leme Garrez, wafatanyije n’izindi nzobere mu buvuzi.

Ubu bushashatsi bwakorewe mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Bigo Nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Musanze no mu bindi bice by’Intara y’Amajyaruguru, bwagaragaje ko abantu bafite ubwandu, bari mu kigero cyo guhera ku myaka 15 kuzamura, babaruwe hagati ya Gashyantare n’Ukuboza 2018.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo gupfa ku bantu babana n’igicuri, byikuba inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ugereranyije n’imfu z’abandi bantu bapfa bazize impfu zitunguranye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bisanzwe biri ku kigero cya 5.4.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu buryo bwo kubaza abo mu miryango y’abafite iyi ndwara, habazwa ku bijyanye n’impamvu z’impfu.

Muri ubu bushakashatsi ku bantu 888 bafite indwara y’igicuri, hari abantu 10 bapfuye, ni ukuvuga ko igipimo cy’urupfu kiri kuri 11,4 ku bantu 1 000 ku mwaka.

Impfu zirindwi zatewe n’izindi mpamvu zamenyekanye, mu gihe izindi enye zaturutse kuri iyi ndwara y’igicuri, zirimo nko gukomereka cyane mu mutwe, kuba ubwonko bwavirwa n’amaraso, no gutakaza ubwenge.

Nanone kandi nta mpamvu yagaragaye ku mpfu eshatu, zikaba zarashyizwe mu mpamvu zitunguranye, bituma imibare igaragaza ko abantu 3,4 mu 1 000 bafite iyi ndwara y’igicuri bashobora kwitaba Imana mu buryo butunguranye ku mwaka.

Raporo y’ubu bushakashatsi, yagaragaje ko ibyago byo gupfa ku bantu barwaye igicuri, biri hejuru cyane, bityo ko hakenewe uburyo bwo kwegerezwa no koroherezwa mu buvuzi, hagakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abayirwaye ndetse n’imiryango yabo, ku bijyanye n’ibyago byo kuba yabahitana mu buryo butunguranye.

Nanone kandi ubundi bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima NIH (National Institutes of Health), bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije, iri mu byibasiye abantu bafite uburwayi bw’igicuri.

 

Igicuri giterwa n’iki?

Dr. Arlène Ndayisenga, Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, avuga ko indwara z’igihe kirekire zo mu mutwe, zishobora kuba impamvu y’iyi y’igicuri.

Ati “Zimwe mu mpamvu ni ibibazo bikora ku bwonko nko guturika kw’imitsi yo ku bwonko, nk’utubyimba two mu bwonko.”

Nanone kandi Dr. Ndayisenga avuga ko igicuri gishobora guterwa n’indwara ya Stroke na yo iterwa no guturika kw’imitsi y’ubwonko, cyangwa n’indi ndwara yose yakora ku bwonko yaba itewe na virusi cyangwa Bagiteri.

Yavuze kandi ko nanone indwara y’igicuri ishobora kuba indwara igenda ihanahanwa mu muryango, nanone kikaba gishobora guterwa n’ibiryo umuntu yarya, birimo inyama z’ingurube cyangwa salade bitateguwe neza.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, indwara y’igicuri iri mu biteje impungenge mu bibazo by’ubuzima, aho ifitwe n’abantu bakabakaba miliyoni 50 ku Isi.

Nanone kandi ku Isi, abantu miliyoni 5 basanganwa iyi ndwara y’igicuri buri mwaka, aho mu Bihugu byateye imbere, mu bantu ibihumbi 100, hasangwamo abantu 49 bafite iyi ndwara buri mwaka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gatorano Emmanuel says:
    2 years ago

    Hi, ese iyi ndwara irakira? Ese kuki igenda ihindagurika harigihe kigera ukajya urwara kumanywa ubundi ukarwara nijoro biterwa niki?
    Ese ukumuntu agenda akura nayo igenda ikura?
    Ese iyindwara irandura?

    Reply

Leave a Reply to Gatorano Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yirukanye abandi bayobozi babiri, umwe ahita agira icyo avuga

Next Post

Sudan: Ibibombe biremereye byasize agahinda kenshi mu nzirakarengane

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

by radiotv10
05/08/2025
0

In an increasingly modern and globalized world, one might wonder whether religion still holds influence over our daily lifestyle choices....

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

by radiotv10
04/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s Kicukiro District, the people of Nyarugunga Sector are proving that when a community stands together,...

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore...

IZIHERUKA

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka
FOOTBALL

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

by radiotv10
05/08/2025
0

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

05/08/2025
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

05/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Ibibombe biremereye byasize agahinda kenshi mu nzirakarengane

Sudan: Ibibombe biremereye byasize agahinda kenshi mu nzirakarengane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.