• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi Daouda Yussif Seidu wa APR FC na Gédéon Ndinga Bivula wa Etincelles FC, bafatiwe ibihano n’ubuyobozo bwa Rwanda Premier League  nyuma yuko bagaragaweho imihango itinza umukino wari wahuje aya makipe yombi, aho byumwihariko uwa Etincelles yagaragaweho igikorwa giteza urujijo cyo kwisiga ibisa n’ifu mu mutwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026 ni bwo hasohotse itangazo rya Rwanda Premier League rigaragaza ibihano byafatiwe abakinnyi Daouda Yussif Seidu wa APR FC na Gédéon Ndinga Bivula wa Etincelles FC, kubera amakosa bakoze ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu, warangiye Etincelles itsinze APR FC ibitego 2-1.

Mu itangazo ryagenewe abakunzi ba ruhago, ryashyizwe hanze na Rwanda Premier League ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, yavuze ko aba bakinnyi bahanwe hashingiwe ku mabwiriza agaragara mu ngingo ya 22, igika cya 3.

Gédéon Ndinga Bivula wa Etincelles FC yaciwe amande y’ibihumbi 200 Frw, mu gihe Daouda Yussif Seidu wa APR FC yaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko bombi bagaragayeho ibikorwa binyuranye n’imihango itiza itangira ry’umukino, bibujijwe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier League mu ngingo ya 22, igika cya 3.

Bombi banze kwinjira mu kibuga igihe amakipe yombi yasohokaga mu rwambariro.

Gédéon Ndinga Bivula kandi yagaragaye mu gikorwa giteye urujijo, gikorewe ahabona, cyo kwisiga ibisa n’ifu mu mutwe, bibujijwe n’amabwiriza ya Rwanda Premier League agaragara mu ngingo ya 22, igika cya 3 cyavuzwe.

Iri tangazo risoza rivuga ko Rwanda Premier League yibutsa ko, mu rwego rwo kubungabunga isura nziza y’irushanwa no kuzamura urwego rw’ubunyamwuga, itazihanganira imyitwarire iyo ari yo yose ibangamira imigendekere y’umukino, iteye urujijo, itesha igihe cyangwa ishobora guteza amakimbirane, harimo ikoreshwa ry’imiti itemewe mu buvuzi bwa siporo n’ibindi bifitanye isano n’ibitemewe.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Urubanza rw’Umujenerali wa FARDC ushinjwa kugambanira Igihugu rwapfundikiwe habuze ibimenyetso by’ingenzi

Next Post

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.