Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ibura rya bimwe mu bikenerwa mu buzima nk’ibikomoka kuri Peteroli rivugwa mu bindi Bihugu, no mu Rwanda rishobora kuhagera, bityo ko Abanyarwanda bakwiye gufata ingamba bakunganira iza Leta.
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ririho ku rwego mpuzamahanga, rigikomeje kuko icyatumye ribaho kikiriho, ari yo ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ibi bibazo by’izamuka ry’ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ariko ko abaturage na bo bakwiye gushyiraho akabo kugira ngo Leta itajya mu ngamba yonyine.
Ati “U Rwanda ruriteguye, tubikurikirana umunsi ku munsi ariko ni na ngombwa ko tubwira Abanyarwanda ko tudashobora guca muri ibi bihe tudafatanyije na bo.”
Akomeza agira ati “Ibi by’ibiciro byo kuzamuka, ntabwo byahagaze kandi bizakomeza kuzamuka, ni ngombwa kuvugisha ukuri. Nk’uko mu minsi icumi, cumi n’ibiri, ibiciro byahindutse turacyabikurikirana umunsi ku munsi igihe tuzabona ko ari ngombwa ibiciro bizahinduka, icyo twizeza Abanyarwanda nk’uko tubisobanura buri gihe, ni uko iyo bihari tubatekereza kandi icyo dushaka cy’ingezi ari uko ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ritabaho.”
Avuga ko kwirinda ko habaho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, ari ingamba zigomba guhurirwaho na Leta ndetse n’abaturage ari bo babikoresha.
Ati “Turareba ibiza mu Rwanda ariko turifuza ko dufatanya n’Abanyarwanda kudufasha kugira ngo ibyo dufite mu Rwanda bikoreshwe neza ahari ngombwa, ari ho tuvuga ko dukangurira Abanyarwanda; icya mbere gukora ingendo ziri ngombwa.”
Uwihanganye avuga ko Abanyarwanda bafite imodoka zabo bwite, bakwiye gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyane ko iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali yavuguruwe ubu ikora neza.
Ati “Wenda n’aho utabashije kubona public transport kuko na byo birashoboka, mu gihe mugiye ahantu hamwe [mwebwe muje hano kuri radio muturutse mwese i Bugesera], nta mpamvu yo kugira ngo buri wese azane imodoka ye zibe ziparitse hano ari eshanu, mushobora kujya hamwe mukajyana, mugiye mu bukwe hamwe, mushobora guparika imodoka ahantu hamwe mugakomezanya icyarimwe muri bisi.”
Ingamba no mu rugo
Eng, Uwihanganye Jean de Dieu Avuga ko iyi micungire myiza ijyanye n’ibikomoka kuri peteroli igomba kujyana n’imikoreshereze y’ibindi nkenerwa byo mu rugo, kuko izamuka ry’ibiciro byabyo rihita rinazamura ibiciro by’ibindi.
Ati “No mu ngo zacu uko dukoresha umuriro, uko dukoresha gaze, ni ukugerageza gusesagura, tugakoresha neza ibyo dufite, urebye ingamba twebwe dufite ukareba no ku ngamba Abanyarwanda twizeye ko bazashyiraho, ni cyo kintu cyonyine gishobora kutwemeza kubicamo neza dufatanyije.”
Avuga ko kandi Abanyarwanda batakwizezwa ko ibura ryageze mu bindi Bihugu, bo ritabageraho, kuko intandaro yabyo ari ibibazo mpuzamahanga, abantu badafite ubushobozi bwo kubigenzura.
Ati “Ntabwo twabwira Abanyarwanda ngo ibyageze ku bandi cyane cyane by’ibura, ntabwo bishobora kugera iwacu. Birashoboka kugera iwacu, turakora uko dushoboye kugira ngo bitabaho, twanashyizeho n’uburyo icyo nakwita triggers, nk’abandi mu Bihugu hari igihe kigera bagasaba abantu gukorera mu rugo, hari igihe kigera wajya kuri sitasiyo ukaba ufite umunsi wawe bitewe na pulake yawe, ukaba udashobora kuzuza. Ibyo ntabwo twavuga ko tutazabigeraho, twashyizeho ngo ‘ni ikihe kigero kizatuma tugera kuri ubwo buryo’ ariko turakora uko dushoboye kugira ngo tudapfa kugera kuri ubwo buryo twebwe Guverinoma ariko twifuza gufatanya n’Abanyarwanda, bashyireho akabo.”
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA avuga ko ubukangurambaga nk’ubu bumaze igihe, ariko ko hatari kugaragara umusaruro ufatika wabwo, bityo ko Leta yifuza kuwubona.
RADIOTV10








