Byiringiro Lague yasubukuye ubukwe atangirira ku gusaba no gukwa yambarirwa n’abo bakinana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byiringiro Lague wari wasubitse ubukwe bwe kugira ngo afashe ikipe ye ya APR FC mu mukino yari ifite mu mpera z’icyumweru gishize, yabusubukuye atangirira ku gusaba no gukwa umukunzi we Uwase Kelia, bombi banatanze impano y’ibikombe nk’ikimenyetso cy’indashyikirwa ku babyeyi babo.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ubera muri Luxury Garden, Norvege.

Izindi Nkuru

Ni umuhango waranzwe n’amarira y’ibyishimo kuri Kelia Uwase na Lague bari basezeye ku bavandimwe n’imiryango yabo bagiye gutangira uwabo.

Byiringiro Lague na mama we bakaba nabo basusurukije abari muri ubwo bukwe aho bacinye akadiho bigatinda, Kelia na nyina nabo ntibatanzwe.

Mu gihe cyo gutanga impano, Byiringiro Lague yatunguye impano y’igikombe ni mu gihe na Kelia na we yahaye se igikombe cyanditseho amagambo yo kumushimira.

Ubusanzwe igikombe mu mupira w’amaguru cyangwa indi mikino gihabwa ikipe iba yatsinze irushanwa ihigitse andi makipe ikegukana umwanya wa mbere, aha bivuze kuri Lague se wa Kelia ari we wahize abandi babyeyi kuko yamubyariye umugore.

Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru