Wednesday, September 11, 2024

Centrafrique: Umuryango w’Abibumbye wongeye gushimira Abasirikare b’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafriqe, bambitswe imidari y’Ishimwe y’uyu Muryango, mu gikorwa cyayobowe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza; Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri iki Gihugu akaba anayoboye ubu butumwa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 ku Cyicaro Gikuru cy’Ikigo cya Gisirikare cya SOCATEL M’poko cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique (Rwanbatt-12) giherereye i Bangui mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Iki gikorwa cyayobowe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, usanzwe ari Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique akaba anayoboye ubu butumwa bwa Loni muri iki Gihugu buzwi nka MINUSCA (Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa Republic).

Amb. Rugwabiza yashimiye uruhare rukomeye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize mu kugarura amahoro muri Centrafrique no gucunga umutekano.

Yavuze ko uretse kuba zarakoze neza inshingano zazo muri ubu butumwa bwa Loni, zinashimwa byimazeyo n’abaturage ba Centrafrique ku muhate zikorana mu bikorwa byazo.

Umuyonozi wa Rwanbatt-12, Lt Col Joseph Gatabazi, na we yashimye ubufasha ndetse n’umurongo bahawe n’ubuyobozi bwa MINUSCA n’abandi bafatanyabikorwa, bagize uruhare mu gutuma inshingano zabo zigerwaho.

Lt Col Joseph Gatabazi yaboneyeho kandi gusaba abasirikare b’u Rwanda gukomeza kurangwa n’umuhare ndetse n’imyitwarire iboneye mu gihe cyabo cyose bari mu butumwa bw’amahoro.

Ni igikorwa cyayobowe na Amb. Valentine Rugwabiza
Yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku murava zikorana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist