Umuraperi ugezweho ku Isi yatangiye kungukira mu matiku afitanye na mugenzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Kendrick Lamar uri mu bahagaze neza ku Isi, nyuma yo kugirana amakimbirane na mugenzi we Drake, indirimbo ye yaririmbye amucyuriramo, yatumbagiye.

Ubu indirimbo ‘Not Like us’ ya Kendrick Lamar yamaze guca agahigo ko kuba indirimbo ye ya mbere irebwe n’abantu basaga miliyoni 19 ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’umunsi umwe gusa igiye hanze.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi akomeje gukozanyaho na mugenzi we Drake mu ntambara y’amagambo, n’ihangana rya gihanzi, ibizwi nka ‘Beef’, aho bakomeje guterana amagambo no gucyurirana mu ndirimbo.

Bikomeje kuvugwa ko iyi ntambara iri hagati y’aba baraperi babiri, ari bo bayipanze mu rwego rwo kwigaranzura izindi njyana, kugira havugwe Hip Hop gusa ndetse bikaba byanabacururiza dore ko ari na ko biri kuko ubu ntayindi nkuru iri kugarukwaho cyane itaberekeyeho.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru