CG Dan Munyuza wayoboye Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano nshya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayozi mu nzego zitandukanye, barimo CG Dan Munyuza wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu kimwe cyo mu Barabu.

Bikubuye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Uretse CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri, Maj Gen Charles Karamba wahoze ahagarariye u Rwanda muri Tanzania, we yagizwe Ambasaderi muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Ethiopia, akazaba anahagarariye u Rwanda mu Muryango wa Afurika Ubumwe.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagize Michel Sebera, Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea, ndetse na Shakila Kazimbaya Umutoni ahabwa guhagararira u Rwanda muri Morocco.

Nanone kandi hari abandi bashyizwe mu myanya inyuranye barimo Francois Ngarambe wagizwe Umuyobozi Mukuru (Chairman Chancellery for Heroes, National Orders and Decoration of Honor/ CHENO) w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’imidari by’ishimwe.

Uru rwego rwamaze gushyirwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, rwahawe kuyoborwa na Francois Ngarambe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba aherutse gusimburwa na Amb. Gasamagera Wellars mu matora aherutse kuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru