Abahanzikazi Charlotte Rulinda (Charly) na Fatuma Muhoza (Nina) baherutse gusubirana, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Lavender, irimo amagambo y’urukundo.
Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, igiye hanze nyuma y’igihe gito aba bahanzikazi bongeye kugaragara mu gitaramo baririmbano aho bitabiriye iserukiramuco muri DRC.
Bari bamaze imyaka ibiri badashyira hanze igihangano ndetse bivugwa ko batandukanye, gusa mu minsi yashize, bongeye guhamya ko bagarutse mu muziki.
Indirimbo Lavender [ururabo] bashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, itangizwa na Charly ashimira umukunzi agira ati “Mon amour mon bebe [rukundo rwanjye] tu m’as aime [warankunze] ndabibona.”
Lavender bitiriye iyi ndirimbo, ni ururabo rusanzwe ruzwiho guhumura cyane, bakaba baririmba bavuga ko uwo mukunzi ahumura nk’urwo rurabo. Agakomeza agira ati “Naguhisemo uzabibona.”
Ni indirimbo baririmbye mu ndimi zinyuranye zirimo Igifaransa, Ikinyarwanda n’Ikiswahili, yumvikanamo amagambo umuntu aba abwira umukunzi we amusezeranya ko azamukunda iteka ryose.
Hari aho bakomeza bagira bati “Uryoshye kubi, buno buki burandyohera nkumva nabuhoza mu itama, iwawe ni ho nisanga, umutima wanjye wifuza guhorana nawe ngaho gumana nanjye kandi nunasaza uzambona hafi aho sinzaguterera iyo…”
RADIOTV10