AMAFOTO: Umutoza wa APR yasuye Shangazi urembye amugenera ubufasha anamwizeza ubuhoraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ari kumwe na Kapiteni w’iyi kipe, Jacques Tuyisenge basuye umufana ukomeye w’iyi kipe uzwi nka Shangazi urembye.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, ubwo Adil Erradi Mohammed ari kumwe na Tuyisenge Jacques basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi, Uyu umaze igihe arwaye.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa Umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye akaba yarasanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza makuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kureba uyu mukunzi wa APR FC.

Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.

Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi,akaba asanzwe ari umukunzi ukomeye wa APR FC aho abarizwa mu itsinda rya Online Fanclub.

Ivomo: APR FC-Urubuga

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru