Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

CHOGM: Museveni na we aje i Kigali nyuma y’imyaka 5 atahakandagira, afashe indege idasanzwe

radiotv10by radiotv10
23/06/2022
in MU RWANDA
0
CHOGM: Museveni na we aje i Kigali nyuma y’imyaka 5 atahakandagira, afashe indege idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we ari mu nzira yerecyeza i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth (GHOGM), akaba aje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahaheruka.

We ubwe abinyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Yoweri Museveni, yatangaje ko na we yerecyeje i Kigali.

Mu butumwa bwe yagize ati “Nerecyeje muri Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira rutemikirere idasanzwe ya Kajugujugu idatandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.

Uretse kuba Museveni aje mu Rwanda mu nama ya CHOGM, ni n’uruzinduko rw’amateka kuko ahagarutse nyuma yuko Igihugu cye n’u Rwanda bubuye umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya mugenzi we Perezida Paul Kagame .

Museveni aje mu Rwanda nyuma y’amezi abiri na we agenderewe na Perezida Paul Kagame wagiye muri Uganda tariki 24 Mata 2022 ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na rwo rwari amateka kuko rwari rubaye urwa mbere agize kuva Ibihugu byombi yakubura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.

Ubwo yakirwaga na Museveni, mu birori bya Muhoozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko na we yishimiye kugaruka muri Uganda nyuma y’imyaka myinshi atahagera, aboneraho gushimira uyu muhungu wa Museveni kuba yaragize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi.

Museveni aje mu Rwanda nyuma yuko abandi Baperezida n’Abakuru ba za Guverinoma bo mu Bihugu bya Commonwealth basesekaye i Kigali barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Aba bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibikorwa bya CHOGM, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 bazagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 2 =

Previous Post

M23 yageneye ubutumwa bukarishye Ingabo za EAC zigiye koherezwa kuyihashya

Next Post

Rubavu: Ashinjwa amarozi we akavuga ko ari ishyari bamugirira, ati “bazazane uwo nishe bamwerekane”

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ashinjwa amarozi we akavuga ko ari ishyari bamugirira, ati “bazazane uwo nishe bamwerekane”

Rubavu: Ashinjwa amarozi we akavuga ko ari ishyari bamugirira, ati “bazazane uwo nishe bamwerekane”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.