Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa i Paris yasabiwe gufungwa imyaka 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Muhayimana Claude uri kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, yasabiwe gufungwa imyaka 15.

Ubushinjacyaha buburana na Claude Muhayimana ukekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Kibuye, bwasabye Urukiko rwa rubanda rw’i Paris guhamya ibyaha uyu mugabo.

Izindi Nkuru

Uyu munsi, Umushinjacyaha yahawe umwanya wo gusabira ibihano uregwa, bwongera kugaruka ku bikorwa bimwe bikekwa kuri Muhayimana byatumye Abatutsi benshi Babura ubuzima muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha bikekwa kuri Muhayimana bifite uburemere, agaruka ku rugero rwa bamwe mu Batutsi bishwe barimo Bigirimana wo ku Kibuye waciwe umutwe bakawuzengurukana bawerekana.

Muhayimana usanzwe afite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, aho avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero.

Muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi gushize, humviswe ubuhamya burumo inzobere zagaragaje amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’Abanyarwanda bazi ibya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana we yahakanye ibyaha akekwaho, aho yanavuze ko Nyina ndetse n’Umugore we ari Abatutsikazi bityo ko atari gukora ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bumwe na bo.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru