Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kivu mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wazamutse ugera ku bantu 78.
Imibare yari yaraye itangajwe ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukwakira 2024, yavugaga ko imibiri y’abantu 23 ari yo yari imaze kurohorwa.
Amakuru yari anahari yavugaga ko ubu bwato bwari butwaye abantu bagera muri 300, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Purusi, yabwiye Associated Press ko ubu bwato bwari butwaye abantu 278.
Yavuze ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka y’ubwato bwari buturutse ku cyambu cya Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwerekeje i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.
Yagize ati “Ntabwo turamenya neza ishusho y’uko byagenze ngo iyi mpanuka ibe, ubwato bwibirindure mu Kiyaga rwagati, ariko turizera ko ejo tuzaba twamaze kumenya amakuru yose yerekeye iyi mpanuka.”
Iyi ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ibayeho. Birakekwa ko kwikorera abantu barenze ubushobozi bw’ubu bwato, no kutubahiriza amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, ari byo byatumye bwibira.
Inzego z’ubuyobozi bwa Congo zikunze kwihanangiriza abakora ubwikorezi bwo mu mazi kutarenza ibipimo by’ibilo byagenewe ubwato, ariko amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi muri iki Gihugu ntabwo yubahirizwa.
Akenshi abaturage bavuga ko ibi biterwa no kuba umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ari mu bituma abantu batabasha gukoresha inzira zo kubutaka, bagahitamo kubyiganira mu mato, ibibavuramo impanuka za hato na hato.
Aha niho Jean-Jacques Purusi uyobora Intara ya Kivu y’Epfo yahereye avuga ko hagiye kunozwa uburyo bwo gusuzuma impamvu y’uyu mutekano mucye utuma abantu biroha mu mazi bakajya kwica amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, imitwe yitwaje intwaro bigaragaye ko ibifitemo uruhare igafatirwa ibihano bikaka.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10