Wednesday, September 11, 2024

Congo: Minisitiri wateye inda umwungirije bombi bafite abo bashakanye yatanze igisobanuro gisekeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Amashuri Abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tony Mwamba Kazadi uherutse kuvugwaho gutera inda umugore umwungirije, yemeye ko yayimuteye ariko ko byabaye ku bw’impanuka.

Tony Mwamba Kazadi na Aminata Namasia umwungirije kuri izi nshingabo, bagarutsweho cyane mu binyamakuru byo muri Congo mu cyumweru gishize, aho byavugwaga ko basanzwe bafitanye umubano wihariye, nubwo bombi bafite abo bashakanye.

Ibi byanenzwe na benshi bavugaga ko uwo mubano wihariye ushobora gutuma bica inshingano kubera amarangamutima yazamo.

Umwe mu batanze ibitekerezo kuri iki gikorwa, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Niba abanyapolitike muri iki Gihugu bashaka gufatwa nk’abanyacyubahiro cyane Tony na Aminata bakwiye no kugira imyitwarire myiza kandi yiyubashye cyane ko azwi ndetse bifite bitandukanye n’abandi bakongomani.”

Hagati aho ariko Aminata Namasia yavuze ko nyuma y’inshingano z’akazi n’ibindi bikorwa bya rusange, afite ubuzima bwe bwite ndetse bikwiriye kubahwa, nk’undi muturage wese w’Umunyekongo.

Avuga ko ibyo biri gukorwa ngo abantu bamwicire isura nziza afite muri rubanda ndetse ko bishobora gusenya ingo zabo. Ibyo yavuze ko biherekejwe n’impamvu za politiki nubwo atahakanye amakuru y’uko atwite

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts