Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa nk’imfashanyo y’abashegeshwe n’ibiza wamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’iminsi 14 Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho uburyo bwo gukusanya imfashanyo y’abagizweho ingaruka n’ibiza; Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko hamaze kwakirwa asaga miliyoni 465 Frw.

Aya mafaranga yavuye mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, ndetse n’abandi Baturarwanda, bakomeje kwitanga uko bifite ngo hafashwe abavandimwe babo bagize ibyago.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iminsi itanu bimwe mu bice by’u Rwanda bishegeshwe n’ibiza, tariki 08 Gicurasi 2023, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza byahitanye abantu 131.

Ubu buryo bwari ubwo gukusanya inkunga irimo ibikoresho n’amafaranga yo kugira uruhare ku mibereho y’aba Baturarwanda.

Hashyizweho konte eshatu ziri muri Banki Nkuru y’Igihugu ndetse n’uburyo bubiri bukoreshwa na sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda buzwi nka Mobile Money.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko ibikoresho bigoye kubibara, icyakora umubare w’amafaranga nubwo na wo wiyongera buri munsi; ariko ngo imibare yo kugeza ku itariki 19 Gicurasi 2023 irazwi.

Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Politike yo gukumira ibiza n’igenamigambi, Adalbert Rukebanuka; yagize ati “Ibikoresho byo biragoye kuba wahita ubiha agaciro; ngo uvuge ngo haje matera, haje ifu y’ubugari, haje amavuta y’abana; ngo uhite ubibara. Haracyari kare ariko turacyabyegeranya. Tuzabigaragariza Abanyarwanda igihe cyo kubibara cyarangiye.”

Yakomeje agira ati “Naho ku mafaranga, kugeza ejo [19/5/2023] hari hamaze kugeraho miliyoni Magana ane na mirongo itandatu n’eshanu (465 000 000 Frw) zavuye mu Banyarwanda, ziva mu Baturarwanda barimo n’abanyamahanga, ariko n’Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu na bo barohereza.”

Avuga ko gushyiraho ubu buryo bwo gukusanya inkunga, byari bigamije gukumira imikorere mibi ya bamwe bashobora kurangwa n’imigirire mibi mu gukusanya iyi nkunga.

Yaboneyeho gusaba abashobora kwitwaza biriya byago byabayeho bakajya kwaka abantu amafaranga, kubigagarika kuko hari uburyo buzwi bwashyizweho.

Ati “Kiriya kintu cy’abantu bajya gusaba amafaranga muri karitsiye ngo ni ayo gufasha abakuwe mu byabo n’ibiza, ntabwo byemewe. Ni yo mpamvu hashyizweho konte, hagashyirwaho na MoMo, ni ukugira ngo byorohereze buri wese. Twirinda ko n’abantu bose uzanye ikintu ashaka kujyayo kucyifotorezaho.”

Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bantu 110 bari barakomeretse; 97 bakize, naho 13 baracyari kwa muganga, gusa ngo hari n’abari kuvurwa ibindi bibazo bari basanganywe mbere y’ibiza.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru