Bernard Takaishe wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Wungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi nyuma y’uko atahuweho kugira uruhare mu guhombya Leta miliyoni 5$ (arenga miliyari 6 Frw) yari yagenewe kubaka Gereza nshya i Kinshasa.
Ayo mafaranga yari yishyuwe Sosiyete yigenga yaje gufunga imiryango, ndetse n’ayo mafaranga aburirwa irengero, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yagize ati “Arenga miliyoni 5 z’amadolari yari yagenewe kubaka gereza, yaranyerejwe. Ibikorwa byo guta muri yombi byatangiye, kandi abantu babigizemo uruhare bamaze gufatwa kubera ubwo bujura.”
Mu kiganiro yagiranye n’Abayobozi bakuru ba gereza Nkuru y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba yavuze ko abanyereza imitungo ya Leta batazihanganirwa, aho yakoresheje imvugo yumvikanamo urwenya, ati “N’imbwa yanjye nubwo ari indyanyama ariko ihumurirwa n’inyerezwa.”
Minisitiri kandi yatangaje ko hafashwe ingamba zo gutangira gufatira imitungo y’abakekwaho iri nyerezwa avuga ko “aya mafaranga agomba kugaruka mu isanduku ya Leta.”
Ibi bibayeho mu gihe muri iki Gihugu rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hanengwa uburyo bw’imifungire yaho y’ubucucike bukabije bw’imfungwa n’abagororwa, mu gihe Gereza yagombaga kubakwa muri ariya mafaranga yanyerejwe, yari kubikemura.
Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba na we ubwe yemera ko hari ibibazo uruhuri mu mifungire y’iki Gihugu, aho yavuze ko imfungwa “zifatwa nk’aho atari abantu ahubwo nk’inyamaswa” ndetse anagaragaza ko hari abantu bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagafungwa igihe kirenze icyo bakatiwe, no kuba abafunze bagaburirwa amafunguro mabi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Uburenganzira bw’Umuntu, ryashyize hanze raporo igaragaza ko abantu 238 bapfiriye mu magereza yo muri DRC mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024.
RADIOTV10