Nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekadi agiriye uruzinduko mu Bufaransa, Guverinoma y’Igihugu cye yatangaje Juliana Amato Lumumba umukobwa wa Patrice Lumumba, nk’umukandida uzahatana mu Matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Itangazwa ry’uyu mukandida, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri DRC, rivuga ko uyu Juliana Amato Lumumba ari we Mukandida w’iki Gihugu mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.
Iri tangazo rivuga ko “Guverinoma ya DRC ku mugaragaro kandidatire ya Madame Juliana AMATO LUMUMBA ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie (Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa).
Intumwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri DRC, Crispin MBADU PHANZU, yagize ati “mu gutangaza Kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, RDC yifuza gutanga umusanzu mu muri Francophonie igezweho, itagira uwo iheza kandi kandi yegereye abaturage. Mu rugendo rwe rwihariye, mu guteza imbere abagore n’urubyiruko, n’icyerekezo cya Francophonie ishyize hamwe, bituma aba Umukandida w’ibikorwa.”
Guverinoma ya DRC ivuga ko Juliana Amato Lumumba afite ubunararibonye mu miyoborere mu nzego za Leta, muri Dipolomasi y’umuco, mu mibanire n’imikoranire mpuzamahanga y’Ibihugu ndetse no mu miyoborere mu by’ubukungu.
Leta ya Congo Kinshasa itangaje Kandidatire y’uyu uzahatana mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, nyuma y’umunsi umwe Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Emmanuel Macron, byanagarutse ku itangwa rya kandidatire y’uzahatana muri aya matora.
Juliana Amato Lumumba w’imyaka 71, ni umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Mugore yagize imyanya inyuranye ku rwego rwa Minisiteri ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, aho nko mu 1997 yari Minisitiri Wungirije w’Itumanaho n’Itangazamakuru, ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Uburezi, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubuco n’Ubugeni.
Kandidatire ya Juliana Amato Lumumba iramutse yemejwe, yazahatana n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wamaze kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda ko azahatanira manda ya gatatu.
Louise Mushikiwabo wabaye watorewe izi nshingano arimo mu kwezi k’Ukwakira 2018, azwiho kuba yarateje imbere uyu Muryango wa OIF, byumwihariko ukaba wararushijeho kwegera abantu, ndetse no guha ijambo abari n’abategarugori, yanagize urahare mu iterambere ryabo.
Uyu Munyarwandakazi ufite izina rikomeye muri politiki mu Rwanda no mu karere, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, abanje kugira imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva mu 2009 kugeza 2018 ubwo yatorerwaga izi nshingano.
Mushikiwabo wanabaye Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yanabaye Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu kiganiro Louise Mushikiwabo aherutse kugirana na Jeune Afrique yagarutse ku kuba DRC yari yaramaze gutangaza ko izatanga umukandida bazahatana, aho yagize ati “Leta ya Kinshasa, iri gutegura umukandida wayo izatanga ngo duhangane, ibyo ntakibazo ni byiza. Ibihugu bizihitiramo, reka bazitorere! Mu by’ukuri, ndatekereza ko aya matora ari agamije guha ubuzima OIF.”
RADIOTV10










