Cyuma aho afungiye i Mageragere yanditse ibaruwa avugamo ko yakorewe ubutekamutwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan ubu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, yanditse ibaruwa avuga ko aho afungiye yakorewe ubutekamutwe.

Mu ibaruwa bigaragara ko yanditswe tariki 23 Ugushyingo 2021, ikaba yandikishijwe umukono w’intoki, Niyonsenga Dieudonne agaragaza ko ayandikiye Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ashaka guhagarika umunyamategeko witwa Me Octave ngo n’uwamuhaye inshingano.

Izindi Nkuru

Muri iyi baruwa, Cyuma Hassan avugam ko uyu munyamategeko Me Octave Bangamwabo wamusanze kuri Gereza aho afungiye akamubwira ko yagiranye amasezerano n’uwitwa Ngendahimana David kugira ngo ajye kumwunganira.

Cyuma agira ati “Ibi nitandukanyije na byo kuko byakozwe mu buryo budakurikije amategeko kuko byakozwe ntawe nahaye uburenganzira. Nkaba mbifata nk’ubutekamutwe no gushaka indonke n’amaramuko bitwaje izina ryanjye.”

Cyuma akomeza avuga ko asanzwe afite umwunganira mu mategeko ari we Me Gatera Gashabana kandi ko ntakibazo bafitanye.

Ati “Nkaba namaganiye kure n’ibyo Ngendahimana David yatangaje ko Me Gatera Gashabana yaguzwe mu rubanza rwanjye. Ibi na byo ntabwo ari byo ni ikinyoma kidafite ishingiro cyahimbwe na Ngendahimana Davi kuko njye ntakibazo mfitanye n’usanzwe anyunganira.”

Iyi baruwa igenewe Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, Cyuma Hassan asoza agira ati “Mboneyeho no kubasaba ko uyu Me Octave Bangamwabo mutazongera kumwemerera ko aza kundeba nk’unyunganira mu mategeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru