Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, witabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi ba Polisi, yagaragaje ko Polisi igomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose.
DIGP Felix Namuhoranye yatangaje ibi ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2022 mu nama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022).
Iyi nama iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’umuryango w’Abibumbye.”
Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kongera kwikebuka no gutekereza no kuvugurura imikorere mu buryo bujyanye n’igihe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Yagize ati “Amahoro ni yo nkingi y’iterambere kandi inzego za polisi zifite inshingano zo guharanira icyatuma iterambere rigerwaho.”
Yavuze ko intego nyamukuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage babaho mu ituze n’umutekano bisesuye kuko ari byo binabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.
Yavuze kandi mu mikorere ya Polisi y’u Rwanda, ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo kubabungabungira umutekano kuko na bo baba badakwiye gusigara muri urwo rugendo.
Yavuze ko iyi mikoranire no guhuza imbaraga hagati ya Polisi n’abaturage bituma barushaho kuyigirira icyizere.
Ati “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”
Iyi nama izwi nka UNCOPS y’uyu mwaka wa 2022, yahuje Abaminisitiri, Abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’umuryango w’abibumbye.
RADIOTV10
Comments 1
Nibyiza,amahoro arambye niyo aba yifuzwa.