Miss Elsa n’abavandimwe be mu mukino usekeje wo gutanguranwa kumara ibiryo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 n’abo mu muryango we, bagaragaye mu mukino usekeje wo gutanguranwa kumara ibiryo (ubugari n’ifi) aho ikipe irimo Elsa, yatsinze ikemererwa ibihumbi 100 Frw.

Uyu mukino ugaragara kuri YouTube Channel y’umuvandimwe wa Miss Elsa yitwa Mana Lesly, ugaragaramo bamwe mu bavandimwe b’uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’umubyeyi wabo, batanguranwa kumara ibiryo bigizwe n’ubugari n’isosi y’ifi.

Izindi Nkuru

Ni umukino ugizwe n’amakipe abiri y’abakinnyi batata kuri batatu aho bamwe baba bambaye umweru mu gihe abandi baba bambaye umukara.

Milss Elsa uba afatanyije na murumuna we ndetse n’umubyeyi wabo (Mama), ni na bo batsinda uyu mukino bise Speed challenge.

Mu ikipe ya Elsa ni na we ufungura uyu mukino aho we n’umuvandimwe we batangira bamara umunota umwe barya, ubundi hagakurikiraho undi bakurikije uko bari kumwe mu makipe.

Uyu muvandimwe wa Miss Elsa atangira avuga ko ikipe iri butsinde izahabwa igihembo cy’amafaranga ariko akavuga ko aza gutangazwa nyuma y’uko umukino urangiye, Elsa agahita abirwanya ati “Turashaka kumenya umubare aka kanya kugira ngo tubone uko turushanwa.”

Bajya gutangira umukino, bagasenga nkuko bimenyerewe ku bakristu iyo bagiye kuringanira n’ameza.

Bahita batangira kurya ariko bakagenda basimburanwa nyuma y’umunota umwe.

Ukurikije uko amakipe yombi yitwara, bose basa nk’abarangiriza rimwe, ariko uwa nyuma wo mu ikipe ihanganye n’iya Elsa, agacika intege ku isegonda rya nyuma.

Uwateguye uyu mukino akaba n’umuvandimwe wa Elsa wari uyoboye ikipe bari bahanganye, ahita avuga ko ikipe yatsinze ari iyambaye umukara (Iyobowe na Miss Elsa) izahembwa ibihumbi 100 Frw.

Uyu mukino watangijwe na Miss Elsa ndetse n’umuvandimwe we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru