Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi yavuze ko uretse umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ntawundi muntu azi w’umunyabwenge kandi ushishoza nka Perezida Paul Kagame.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bya Gisirikare, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Izindi Nkuru

Yabikoze ubwo yagendereraga u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse agatumira Perezida Kagame mu birori by’isabukuru ye, aho Umukuru w’u Rwanda wabyitabiriye, yanaboneyeho kumushimira kuba yaragize uruhare mu gutuma Ibihugu byombi bibyutsa umubano wabyo.

Gen Muhoozi wakunze no kugaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle” [Data wacu], yongeye kumuvugaho ubushishozi buhanitse busanzwe buzwi na buri wese.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Uretse Nyakubahwa Kaguta Museveni, nta wundi muntu nzi urusha ubwenge n’ubushishozi nyakubahwa Paul Kagame. Ubushishozi bwe iteka buba buhambaye.”

Muhoozi kandi yakomeje agaragaza uruhare rukomeye rwa Perezida Paul Kagame na nyakwigendera Gen Fred Gisa Rwigema mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko aba bombi bari inkingi za mwamba mu ngabo zahoze ari RPA zari iz’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Lt Gen Muhoozi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda, zishimangiye ko urugendo rwo kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi, rugeze ahashimishije.

Byatangajwe mu itangazo rihuriweho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na Gen. Odongo Jeje Abubakhar wa Uganda wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, Abaminisitiri bombi, baboneye gushimira Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni ku ruhare bagize mu kuzahura umubao w’Ibihugu byabo.

Muhoozi yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri zombi yakiriwe na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru