Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge

radiotv10by radiotv10
03/09/2022
in MU RWANDA
0
Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gikomeje gutabwa mu nama n’imitwe cyari kiyambaje mu rugamba gihanganyemo na M23, aho nyuma yuko FDLR igendeye, na RUD-Urunana na yo yagiteye umugongo.

Ubwo imirwano yuburaga hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, iki gisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiyambaje imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni na kimwe mu byababaje u Rwanda kuko FARDC yanafatanyije n’uyu mutwe gutera ibisasu biremereye byaguye mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.

Amakuru ahari ubu, avuga ko Umutwe wa FDLR wakuye abarwanyi bawo muri ubu bufatanye bwa FARDC n’indi mitwe mu rugamba irwanamo na M23.

Amakuru avuga kandi ko umutwe wa RUD-Urunana na wo uri muri ubu bufatanye na wo wamaze gukura abarwanyi bawo mu gace kazwi nka Busanza.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile mu gace ka Binza, bwemeje aya makuru ko RUD-Urunana na yo yakuye abarwanyi bayo muri kariya gace ka Busanza aho yari ifite ibirindiro.

Iyi mitwe ikomeje gukuramo akayo karenge, ngo biraterwa no kuba abarwanyi bayo bakomeje kwicirwa n’inzara ku rugamba ndetse ngo FARDC ntibafashe kubona ibyo barya n’imiti nkuko yabibemereye

Gusa hategerejwe indi myanzuro izafatwa kugira ngo iyi mitwe ibone kugaruka ku rugamba kuko yiyemeje gufasha FADRC nkuko FDLR itahwemye kubitangaza ko izatera ingabo mu bitugu igisirikare cya Congo muri uru rugamba rwo guhashya M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 11 =

Previous Post

Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

Next Post

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.