Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye igitaramo ‘Kwita Izina Gala Night’ cyaririmbyemo abahanzi bakomeye muri Afurika nka Youssou N’Dour na Sauti Sol yajemo itunguranye ikaririmba indirimbo ‘Nerea’ igaruka ku banyabigwi barimo Perezida Kagame.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, cyabereye mu nyubako yakira ibirori n’inama ya ‘Intare Conference Arena’ iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abanyacyubahiro n’ibyamamare banitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabaye ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022.

Muri ibi byamamare, harimo rurangiranwa muri ruhago, Didier Drogba wanise izina umwana umwe w’Ingagi muri 20 biswe, aho yamuhaye izina rya ‘Ishami’.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo Dr. Evan Antin usanzwe ari umwe mu nzobere zikurikirana ubuzima bw’amatungo akaba anakora ibiganiro by’inyamaswa.

Iki gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire muri Africa, Youssou N’Dour wari unategerejwe na benshi muri iki gitaramo.

Itsinda ry’Abanyakenya rya Sauti Sol ryatunguranye muri iki gitaramo, ryaje ku rubyiniro, riririmba indirimbo yaryo yamamaye izwi nka Nerea igaruka ku banyabigwi bakomeye muri Afurika no ku Isi, barimo Perezida Paul Kagame.

Aba banyakenya, na bo banise umwana umwe w’Ingagi ku wa Gatanu, nubundi baririmbye agace gato k’iyi ndirimbo, muri iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru, bavuze ko bishimiye kuririmba iyi ndirimo birebera amaso ku maso Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iki gitaramo kandi cyanaririmbyemo abahanzi nyarwanda barimo Ruti Joel umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya gakondo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gitaramo
Youssou N’Dour yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kitabiriwe kandi na Didier Drogba
Dr. Evan Antin na we yari muri iki gitaramo
Na Moses Turahirwa na we wise umwana w’Ingagi mu cyumweru gishize

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru