Djabel Manishimiwe watangiye umwaka w’imikino avugwaho byinshi ubu ari kumwenyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wo hagati Manishimwe Djabel wari waratijwe muri Mukura VS na APR FC, yamaze gusinyira ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, avuga ko Manishimwe Djabel yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo muri Algeria.

Izindi Nkuru

Mu kwezi gushize kwa Kanama 2023, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yatije Djabel muri Mukura VS mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni bwo iyi kipe isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri Algeria ya USM Khenchela, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yahaye ikaze uyu mukinnyi w’Umunyarwanda.

Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports muri 2014 kugeza muri 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC kugeza uyu munsi nubwo yari yaramutije muri Mukura VS.

Uyu mukinnyi wanabaye kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yatijwe muri Mukura, nyuma y’ibyagiye bimvugwaho byinshi, birimo guhangana na Mohammed Adil Erradi wahoze ari umutoza wa APR FC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru